Miliyoni zisaga 21RWf zatikiriye mu biyobyabwenge
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’abaturage bwamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na miliyoni 21 n’ibihumbi 612RWf.

Uwo muhango wabereye mu kagari ka Yaramba, mu murenge wa Nyankenke, ku itariki ya 09 Ugushyingo 2016.
Ibiyobyabwenge byamenwe harimo Kanyanga, Chief Waragi, Zebra Waragi, African Gin, Urumogi, Mayirungi n’ibindi. Byamenewe imbere y’abaturage babarirwa mu magana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba abaturage kumenya ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge buzima bwabo n’ubukungu.
Benihirwe Charlotte, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yakanguriye abaturage kubyirinda yibanda ku rubyiruko kuko akenshi arirwo usanga rubyishoramo.
Spt Steven Gaga, uyobora Polisi y’igihugu mu karere ka Gicumbi yahwituriye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano hatangirwa amakuru ku gihe, mu rwego rwo guhangana n’abinjiza ibyo biyobyabwenge mu Rwanda.

Abaturage bahamya ko benshi muri bo bamaze kumenya ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko hari bamwe muri bafunze bazira ku byijandikamo.
Bakomeza bavuga ko ibiyobyabwenge byose bigaragara muri ako karere bituruka muri Uganda bizanwe n’abo bita Abarembetsi, baziho kubyikorera babikuye muri icyo gihugu.
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, handitsemo ko ufatanywe ibiyobyabwenge, ahanishwa kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu y’igifungo, agatanga n’ihazabu iva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu kugera kuri 250RWf.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|