Miliyoni eshanu z’amadolari agiye kugenerwa impunzi zavuye muri Libiya

Igihugu cya Norvege cyiyemeje kugenera miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika yo gufasha impunzi zazanywe mu Rwanda zikuwe mu gihugu cya Libiya.

Amafaranga yemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Norvege Dag Inge Ulstein nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Germaine Kamayirese, ku itariki ya 14 Ugushyingo 2019.

Minisitiri Dag Inge Ulstein kuva tariki ya 13 Ugushyingo 2019 kugera tariki ya 14 yari mu Rwanda n’itsinda ayoboye baganira na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye n’u rwanda, ndetse no kurebera hamwe uruhare bagira mu bikorwa byo gufasha impunzi z’abanyafurika zahurijwe mu nkambi mu gihugu cya Libiya.

Minisitiri Ulstein wasuye inkambi yashyizwemo impunzi zakuwe mu gihugu cya Libya, yashimiye u Rwanda kuba intangarugero mu gushakira ibisubizo umugabane wa Afurika, harimo gushakira igisubizo impunzi zari zifungiye mu gihugu cya Libiya.

Yagiye ati “Mbere na mbere twashimye uruhare rw’u Rwanda mu gushyiraho inkambi y’ubutabazi, ishyira u Rwanda ku kuba intangarugero mu gutanga ibisubizo ku mugabane wa Afurika, ni byo kwishimira mu bikorwa by’ubutabazi”.

Minisitiri Ulstein avuga ko igihugu cye cyishimiye icyemezo cy’u Rwanda kigena muliyoni 50 zo z’amafaranga akoreshwa muri Norvege, (ahwanye na miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika), yo gufasha impunzi zazanywe mu Rwanda, ndetse kiyemeza na cyo kugira impunzi kizafata.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Germaine Kamayirese, yashimiye igihugu cya Norvege ku nkunga cyageneye impunzi zakuwe mu gihugu cya Libiya, ahamagarira n’ibindi bihugu gukurikiza Norvege.

Yagize ati “Turashima ubushake bwa Leta ya Noverge mu gufasha inkambi y’impunzi zakuwe Libya, no kubashakira ibisubizo birambye, turahamagarira n’ibindi bihugu gufasha iki gikorwa no gufasha mu buryo burambye impunzi zishaka ubuhunzi kugira ubuzima bwiza”.

Minisitiri Dag Inge Ulstein wasuye inkambi yashyizwemo impunzi zakuwe mu gihugu cya Libya n’ibikorwa bihakorerwa, yahawe ubuhamya bw’uko zari zibayeho nabi mu gihugu cya Libiya harimo kwicwa urubozo ariko mu Rwanda zikaba zibayeho neza, azigenera imipira yo gukina.

Mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bibiri by’impunzi zavuye muri Libiya. Icyiciro cya mbere baje ari impunzi 66, icya kabiri baza ari impunzi 123. Abamaze kuza uko ari 189 biganjemo Abanyaritereya kuko bagera ku 102 bose bari mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

U Rwanda na Niger ni byo bihugu byonyine byari byarashyizeho uburyo bwa “Emergency Transit Mechanism” bwo kwakira impunzi ziri mu nkambi zo muri Libiya, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi 120, mu gihe rwemeye kuzakira impunzi 500.

Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri 2017 ryatangaje ko rifite impunzi 43,113 zavuye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika zishaka kujya ku mugabane w’i Burayi gushaka ubuhunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwakira Impunzi ni umuco mwiza cyane dusabwa n’imana.Urugero,imana yasabye Abayahudi kujya bafata neza Impunzi zije zibagana,ibabwira ko zigomba kwibuka ko nazo zabaye Impunzi muli Egypt imyaka 430.Natwe Abanyarwanda benshi twabaye impunzi mu bihugu byinshi byo ku isi,cyanecyane Uganda,DRC na Burundi kandi badufashe neza.Ubuhunzi ahanini buterwa n’Intambara.Imana ishaka ko abantu bose batuye isi bakundana aho kurwana.Kugirango isi izabe paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Kubera ko abibera mu byisi gusa batazayibamo nkuko bible ivuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka