Miliyoni 175 z’urubyiruko ruhunga ibihugu bikenye rugana mu bihugu bikize

Inama y’igihugu y’urubyiruko iratangaza ko ku isi hose urubyiruko ruhunga ibihugu bikenye rugana mu bihugu bikize rugera kuri miliyoni 175, muri aba 30% bakaba ari urubyiruko rukomoka muri Afurika.

Imwe mu mpamvu zitera urubyiruko guhunga ibihugu ruvukamo ku isonga habanza ikibazo cy’ubukene; akaba ariyo mpamvu urubyiruko rusabwa gutekereza cyane ku mishinga mito y’iterambere rufiteye ubushobozi.

Mu kiganiro cyahawe urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko uba buri tariki 12 Kanama, Ntambara Emmanuel, intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko yasobanuye ko abakire benshi batangiye ari urubyiruko kandi bagahera kuri ducye.

Yagize ati “Benshi mubona bafite amazu manini atagira umubare mu mujyi wa Kigali batangiye bakora udushinga duto. Urubyiruko rugomba kunyurwa n’akazi gato rubonye mu gihe rutegereje agakomeye.”

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ba RTUC rwitabiriye ibiganiro byo ku munsi mpuzamahanga w'urubyiruko.
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri ba RTUC rwitabiriye ibiganiro byo ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Muri icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Youth Migration: moving development forward” ari byo Iyimuka ry’urubyiruko: byihutisha iterambere”; Ntambara yasobanuye ko urubyiruko rukwiye kuba igisubizo cy’aho rugiye kuruta kuba ikibazo.

Mu butumwa bwagenewe urubyiruko n’Umunyamabanga shingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse, yasabye urubyiruko rwimuka ruva ahauntu rujya ahandi kubikorana ubushishozi kandi ruba umusemburo w’iterambere.

Nkuranga ati “Kwimuka ufite intego, ufite icyo ujyanye mu mutwe uba ubaye igicuruzwa kiza kishakira isoko.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Mushabe Richard umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’igenemigambi ushinzwe urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko mu Rwanda rukunze kuva mu cyaro rugana mu mujyi wa Kigali.

Alphonse Nkuranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'ububyiruko (hagati) mu biganiro byahawe urubyiruko ku munsi mpuzamahanga w'urubyiruko.
Alphonse Nkuranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’ububyiruko (hagati) mu biganiro byahawe urubyiruko ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Mu rwego rwo kugerageza guca intege imyimvire y’urubyiruko rwirukira kuva mu cyaro ruza mu mujyi wa Kigali, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongerera ubushobozi imwe mu mijyi y’intara zose ikahubaka ibikorwa remezo bihagije.

Leta y’u Rwanda kandi igerageza guhanga imirimo n’ibikorwa bishobora guha urubyiruko rwize n’urutarize utuzi binyuze muri gahunda za VUP, TVET ndetse n’udukiriro.

Ntwari Albert umunyeshuri muri RTUC asanga urubyiruko rufite amahirwe ariko rukabura abarugira inama. Ati “Urubyiruko rurigaya rukumva rutahanga umurimo uciriritse. Hakwiye inama zihoraho, urubyiruko rukigishwa kwishyirahamwe, iterambere rirashoboka.”

Iyi nkuru twayohererejwe na Eugene Twizeyimana ushinzwe itumanaho mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka