Miliyoni 143 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko hari icyizere cyo kugera ku ntego ziyemejwe gishingiye ku batanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, nyuma y’uko ubukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’ bumaze gukusanya arenga miliyoni 143Frw muri miliyoni zirenga 315Frw iyi Minisiteri yemerewe.

Miliyoni 143 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch'
Miliyoni 143 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’

Iyi gahunda yatangijwe n’uwari Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu ku itariki 12 Kamena 2024, imibare igaragaza ko ku munsi wa kabiri wo gutangira kw’amashuri tariki 10 Nzeri 2024, yari imaze guhabwa amafaranga 143,282,372 muri 315,212,372 ababyeyi n’izindi nshuti z’abana bari bemeye gutanga.

Umuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushinzwe Politiki y’Uburezi, Rose Baguma, yibutsa ko iyi gahunda izakomeza mu gihe cyose abana bari ku ishuri, kandi kubaherayo ifunguro na byo bikaba bikeneye guhabwa imbaraga.

Baguma yagize ati "Icyizere cyo kubona umusanzu kiva ku bushake bw’Abaturarwanda bashyigikiye iyi gahunda kandi bifuje kugira uruhare mu kuyiteza imbere. Ibi birareba buri wese ubyifuza, umuntu ku giti cye, ibigo, sosiyete sivile n’amatsinda y’abantu."

Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura 90% by’ifunguro ryo ku manywa (Lunch) ku bana biga barenga miliyoni 3 n’ibihumbi 900, isaba ababyeyi na bo gutanga nibura amafaranga 1,000Frw ku gihembwe, kuri buri mwana.

Iyi gahunda ariko MINEDUC yifuje ko n’undi wese ushyigikiye uburezi mu Rwanda, yatanga umusanzu abonye uko waba ungana kose, akawunyuza kuri konti ya Mobile Money y’Umwarimu SACCO *182*3*10# agakurikiza amabwiriza.

Kuva aho iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ku manywa itangiriye muri 2021, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikigero cy’abana bata ishuri kimaze kugabanukaho 4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka