Miliyari 116Frw zigiye gukoreshwa mu kwegereza abaturage amazi meza

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB/BAD) yahaye Ministeri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) amafaranga miliyari 116 azafasha Leta kwegereza abaturage 1,500,000 amazi meza.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana hamwe na Mme Martha Phiri wa AfDB, bahererekanya amasezerano y'inguzanyo yahawe u Rwanda
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana hamwe na Mme Martha Phiri wa AfDB, bahererekanya amasezerano y’inguzanyo yahawe u Rwanda

Aba baturage ni bamwe mu bagize “17% by’abaturarwanda bataregerezwa amazi meza hafi y’ingo zabo”, byibura muri metero 500 mu cyaro ndetse no muri metero 200 mu mijyi.

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana washyize umukono ku masezerano y’inguzanyo(ku ruhande rw’u Rwanda), avuga ko ingo z’Abaturarwanda bose zizaba zegerejwe amazi meza muri 2024.

Ati “Iyi ni inkunga idufasha gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi, gutanga amazi kugeza ubu tugeze ku rugero rwa 83% by’abayafite byibura muri metero 500 uvuye mu rugo”.

Inguzanyo yatanzwe na Banki nyafurika itsura amajyambere izishyurwa mu myaka 25 hiyongereyeho inyungu ya 1.65%, ikazafasha gutanga amazi meza kuri bamwe mu batuye uturere 15 two hirya no hino mu gihugu.

Utwo turere ni Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Nyanza, Muhanga, Ngororero, Kamonyi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

Mu mishinga AfDB isanzwe itangamo inguzanyo, uwo kwegereza abaturage amazi meza yari isanzwe yarawushyizemo amayero miliyoni 146.9, hakaba hiyongereyeho miliyoni 115 (ari yo miliyari 116 Frw) yatanzwe kuri uyu wa gatatu.

Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Mme Martha Phiri avuga ko badatewe impungenge n’aho Leta izakura amafaranga yo kwishyura inguzanyo, kuko ngo ubukungu bushingiye ku buryo burambye bwo kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza ubukerarugendo.

Mme Phiri agira ati “Nta mpungenge biduteye kuba igihugu kigenda gifata inguzanyo kuko turabona ibyoherezwa mu mahanga bizayifasha kwishyura”

“U Rwanda rwarazamutse cyane mu myaka itanu cyangwa umunani ishize, turabona ibigo nka ‘Convention Center’ bigira uruhare mu kongera amafaranga aturuka ku byoherezwa hanze no ku bukerarugendo”.

Mme Phiri avuga ko mu mwaka ushize batangiye kuganira na Leta y’u Rwanda, bakaba barimo kwemeranywa ko inguzanyo itazishyurwa n’inkunga ahubwo ko izishyurwa ivanywe mu ishoramari ry’abikorera.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere akomeza yizeza ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda gutanga amazi meza, amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi, ubwikorezi ndetse no gufasha abikorera muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka