Miliyari 1.6 zatanzwe na MINADEF zujuje miliyari 20.4 mu kigega AgDF

Ministeri y’ingabo (MINADEF) yarushije ibindi bigo gutanga amafaranga menshi mu kigega Agaciro Development Fund kuva cyatangira. Kuri uyu wa gatatu tariki 03/10/2012 MINADEF yatanze umusanzu ungana n’amafaranga 1,643,160,972.

MINADEF yarushije uturere tubiri tumaze gutanga umusanzu urenze miliyari imwe: akarere ka Gasabo katanze miliyari 1.3; akarere ka Huye gatanga miliyari 1.08 kubera Kaminuza y’u Rwanda ubwayo yitangiye miriyoni 711.

“Twari kuyarenza cyane iyo hatabaho kubwira abasirikare ko batagomba gutanga ngo bimareho byose”; nk’uko Ministiri w’ingabo, Gen.James Kabarebe, yatangarije mugenzi we w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa.

Brig.Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko habanje kubaho kubaza ingabo z’igihugu uburyo zizatanga umusanzu wazo (consultation), ku buryo buri wese yagiye yitangira igisubizo cye kandi kikubahirizwa.

Ati:“Nta gahato cyangwa gutanga umushahara w’ukwezi nk’uko byagenze ahandi, kandi buri wese yagiye atanga uko ashoboye aticura (atimaraho ibyo afite).”

Ngo hari nk’umusirikare muto watanze amafaranga 300, ariko nanone nk’abasirikare bakuru bagiye batanga bakurikije ama rank (amapeti) bafite, kuko hari abavugaga ko bishoboye, ntacyo bibatwaye gutanga menshi bishakiye.

Ministiri w’ingabo yavuze ko kwihesha agaciro byatangiye kera ku basirikare b’u Rwanda, aho mu myaka y’1994-1995, bitanze bakagura indege za kajugujugu eshatu zakoreshejwe mu kurwanya abacengezi, ndetse na nyuma yaho zikaba zarakomeje gutwerera mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Bimwe muri byo, ni nk’umusanzu w’amafaranga n’amaboko byo gukura abaturage muri nyakatsi, kubaka ibyumba byagenewe uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, kwiyubakira amacumbi n’aho gukorera, ndetse n’umuganda hamwe n’ubuvuzi bukorwa buri mwaka mu gihe cyiswe “Army week”.

“Abasirikare nibo bantu ba mbere mu Rwanda bafite ibikorwa by’ubwitange burenzeho (patriotism)”, nk’uko Ministiri Rwangombwa yatangaje.

Nyuma y’aho MINADEF itangiye umusanzu wayo kuri uyu wa gatatu, umusanzu mu kigega AgDF wageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 20.4.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

tuzahora tubashima ngabo z’urwanda kuko ibikorwa byanyu ni ntagereranwa. ubutwari,umurava,ubwitange ntawe ubahiga

nkikabahizi constantin yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ehee, amahe ariteye icyuma rwose!! Thanks so much our heros

Daniel yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka