MIGEPROF irahamagarira Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa mu ngo

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba Abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya ibikorwa bibi by’ihohoterwa bikomeje gusenya imiryango kuko binyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iyi minisiteri ihagarariwe na Musoni Protais, iratangaza ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje gukorwa ubwicanyi bushingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo ku bagabo n’abagore ndetse n’abana.

Mu rwego rwo kwamagana iryo hohoterwa, abagize umuryango barashishikarizwa gufata umwanya wo kuganira ku bibazo bafite bagashakira hamwe umuti wabyo aho guhitamo inzira y’ubwicanyi ibangamiye ubusugire bw’ingo ndetse ikagira ingaruka mbi ku bana.

Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango ivuga ko ubwo bwicanyi butuma abana baba impfubyi, bakagira ihungabana. Ubwo bwicanyi kandi bunatera n’ibindi bituma umuryango udatera imbere.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwimakaza indangagaciro na za kirazira by’umuco nyarwanda. Buri muturarwanda wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we kandi amakuru ku ngo zirangwamo amakimbirane agatangwa hakiri kare kugira ngo batabarwe vuba; nk’uko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibitangaza.

Iyi Minisiteri kandi irasaba inzego zose za Leta kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akarere n’abafatanya bikorwa muri gahunda zo gushimangira ihame ry’uburinganire no guteza imbere umuryango kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa mu ngo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikomeza gusaba Abanyarwanda guharanira umuryango ubereye Abanyarwanda, utarangwamo ihohoterwa, kuko ariwo shingiro ry’iterambere.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka