MIGEPROF iragaya ababyeyi batishimira abana babyaye bakavukana ubumuga
Minisiteri y’Abagore n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), irakangurira ababyeyi gukunda abana babo batitaye kuko bavutse kuko ari uburenganzira bwabo. Ibitangaje igihe yitegura gusoza icyumweru imaze ikangurira abantu kwita ku bana n’umuryango.
Kuwa mbere tariki 11/06/2012 niho iyi Minisiteri yatangiye iki cyumweru kizahurirana n’Umunsi mpuzamahanga w’Umuryango wizihizwa tariki 16/06/2012, nawo wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 08/06/2012.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura uyu munsi uzizihizwa tariki 16/06/2012 hanasozwa iki cyumweru, Umunyamahanga Uhoraho muri MIGEPROF yatangaje ko biteye agahinda kubona hari ababyeyi bakinena abana bibyariye kuko bavukanye ubumuga.
Ati: “Birababaje kubona iyo ufite umwana wavukanye ubumuga bigutera isoni udashaka kumwerekana nk’aho atari wowe wamwibyariye”.
Mu Rwanda kandi hari kibazo cy’ikoreshwa ry’imirimo ku bana bato giterwa cyane n’ubukene. Hari imiryango ikibonamo abana ibikoresho bibyara amafaranga, nko kubashora mu buraya bakiri bato no kubakoresha imirimo ivunanye; nk’uko Umunyamahanga mukuru wa MIGEPROF yabisobanuye.
Muri iki cyumweru cyo gukangurira abantu kwita ku mwana n’umuryango, hagiye habamo ibikorwa byinshi iyi minisiteri yateguye, ku rwego rw’igihugu, nk’ubukangurambaga n’ibindi biganiro byanyuze ku maradiyo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twubake umuryango Nyarwanda guteza imbere uburenganzira bw’abana”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|