MIFOTRA n’akarere ka Nyanza bafashe mu mugongo abarokotse Jenoside baterwa inkunga ya miliyoni 8.5

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bafashe mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 babatera inkunga ya miliyoni 8.5 muri gahunda yo kuvugurura umushinga wabo batangije w’ubworozi bw’ingurube.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda batujwe mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bahawe iyi nkunga ku mugoroba tariki 15/04/2014.

Anastase Murekezi Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo wari uherekejwe n’abakozi b’iyi minisiteri kimwe n’abakozi b’ikigo gishinzwe amahugurwa y’abakozi ba Leta cya Murambi yasobanuye ko gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibintu bikenewe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yavuze ko kubafata mu mugongo bigomba kujyana no kubafasha kwifasha bagahabwa inkunga yo kubateza imbere kugira ngo barusheho kwibuka ari nako baniyubaka mu by’ubukungu n’imibereho myiza.

Minisitiri Anastase Murekezi (hagati) hamwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza mu gikorwa bari bajemo cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Anastase Murekezi (hagati) hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu gikorwa bari bajemo cyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Koperative “Kwigira” yahawe iyi nkunga ya miliyoni 8.5 yari isanzwe ikora imirimo y’ubworozi bw’ingurube nyuma y’uko abayigize basanze aribwo bwabafasha gutera imbere ndetse bakabona naho bakura ifumbire.

Gasana Laurent perezida w’iyi koperative yavuze ko mu bworozi bunyuranye bukorwa ubw’ingurube aribwo bahisemo ngo kuko bwororoka vuba kandi bukorohera ababukora kububyaza umusaruro.

Yagize ati: “Umushinga wacu w’ubworozi bw’ingurube twasanze ariwo utworoheye n’uko dusaba ko waterwa inkunga none ubwo itugezeho ubu ni ibyishimo bidasanzwe ku banyamuryango ba koperative yacu”.

Iyi nkunga batewe na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yavuze ko itazigera ibapfira ubusa ngo ahubwo igiye kubabera imbarutso yo kwivana mu bukene biteze imbere ndetse bazamure n’imibereho myiza y’aho batuye.

Usibye iyi nkunga y’amafaranga banahawe umuceli wo gufasha imwe mu miryango ituye muri uwo mudugudu yiganjemo ahanini abakecuru b’inshike, abana b’imfubyi za Jenoside birera ndetse n’abageze mu myaka y’izabukuru.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yavuze ko intera abacitse ku icumu rya Jenoside bagezeho biyubaka ishimishije.

Ashingiye ku byagezweho n’iyi koperative “Kwigira” yagaragaje uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guharanira kwigira no kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda bityo asaba n’abandi bataragira iki gitekerezo kureba ibyo bakora kugira ngo inkunga izajye iza isanga hari intambwe nto nibura bateye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka