MIDMAR yiyemeje gufatanya na UN mu guhangana n’ibiza no gucyura impunzi
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) irizera ko ubufatanye bwihariye ifitanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN), uzacyemura ibibazo by’ibiza bisigaye byibasira u Rwanda ndetse no gucyura impunzi zitaratahuka.
Mu muhango wo gusinyana amasezerano yo kwemeza ubwo bufatanye yasinywe kuri uyu wa kane tariki 01/03/2012, Minisitiri Marcel Gatsinzi, yatangaje ko ayo masezerano aziye igihe.
Muri iyi minsi hari ibiza byinshi biterwa n’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda kandi ni n’igihe cyo kwakira impunzi zitahuka ari nyinshi muri iyi minsi kuko igihe zahawe kigiye kurangira.
Minisitiri Gatsinzi yagize ati “Kubera imihindagurikire y’ibihe ubutaka burarigita ku buryo hatagize igikorwa byagira ingaruka mbi ku bukungu no ku mibereho y’abaturage mu Rwanda. Twiyemeje kugirana imikorore mu kubyirinda ndetse no gukemura ikibazo cyo gucyura impunzi”.
Ku kibazo cy’impunzi, Minisitiri Gatsinzi yavuze ko ubufatanye buzarushaho gufasha itahuka ryazo kuko n’ubusanzwe UN yagize uruhare rukomeye mu kwemeza itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda.
Uhagarariye UN mu Rwanda, Aurelien Agbanonc, yatangaje ko aya masezerano atazasimbura ubufatanye bwari busanzwe buri hagati ya UN n’iyi minisiteri imaze imyaka igera kuri biri ishinzwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|