MIDIMAR yatashye ubwiherero 14 bwa kijyambere mu nkambi ya Kiziba
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze, Gatsinzi Marcel, kuwa kabili tariki 08/05/2012, yakinguye ku mugaragaro ubwiherero 14 bwa kijyambere bwubakiwe impunzi z’Ababanyekongo ziba mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba.
Kubera ubwinshi bw’impunzi za Kiziba (zirenga ibihumbi 18), no kuba inkambi imaze igihe kinini (imyaka 15), impunzi zari zugarijwe n’ibibazo by’isuku nke iterwa no kutagira ubwiherero buboneye, n’ubuhari ugasanga nta mutekano bwari bufite kubera imyubakire yabwo.
Ubwo bwiherero bwubatswe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Desert International Charities ku nkunga y’Itorero rya Yesu Kristu ry’Abera bo mu Minsi ya Nyuma The Church of Jesus Christ of Late-Day Saints (LDS). Ubwiherero bwubatswe mu mezi atatu gusa.
Nyuma yo gukingura ku mugaragaro ubwo bwiherero bugizwe n’ibice bibili (ahagenewe abagore n’ahagenewe abagabo), abashyitsi beretswe uburyo bwubatsemo banasobanurirwa ko mu minsi mike bazongeraho ibindi byumba birindwi.

Uhagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Neimah Warsame, yasabye impunzi n’abazihagarariye kuzafata neza kiriya gikorwa kuko ari bo kigenewe kandi ku nyungu zabo. Yabasobanuriye ko nibafata neza buriya bwiherero, buzamara igihe kiri hagati y’imyaka 20-30 kubera ko bwubatswe mu buryo bugezweho kandi mu bikoresho bikomeye.
Minisitiri Gatsinzi Marcel ufite impunzi mu nshingano ze, nawe yunze mu rya Neimah ariko yibanze cyane ku gusaba impunzi, abazifasha (ARC) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere inkambi ibarizwamo (Karongi) kurushaho kwita ku bidukikije, batera ibiti, bakanabungabunga amashyamba, kugira ngo badakomeza kugira ibibazo by’isuri kugirango ibikorwa bamaze kugeraho nk’amashuli n’amazu babamo bitazangirika mu gihe cy’imvura.
Nk’ikimenyetso kigomba gukurikizwa, ku ishuli ryisumbuye riri mu nkambi abashyitsi barangajwe imbere na Minisitiri Gatsinzi bahateye ibiti.

Inkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, imaze imyaka 16 icumbikiye Abanyekongo bagiye bahunga umutekano muke wakunze kurangwa muri Congo kuva mu 1996. Kugeza ubu icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 18.
Usibye Minisitiri Gatsinzi wari umushyitsi mukuru, mu bandi bashyitsi bitabiriye umuhango harimo na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, umuyobozi w’akarere ka Karongi, polisi n’ingabo z’igihugu, UNHCR, n’intumwa z’Itorero rya Yesu Christu ry’Abera bo mu Minsi ya Nyuma (The Chruch of Jesus Christ of Late-Day Saints).
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|