MIDIMAR yatanze amabati yo kubakira abimuwe ku musozi wa Rubavu

Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) tariki 27/09/2012 yashyikirije akarere ka Rubavu amabati 4250 afite agaciro ka miliyoni 21 n’ibihumbi 250 yo gusakarira abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu.

MIDIMAR itanze aya mabati nyuma yo kubisabwa na Minisitiri w’Intebe mu rugendo yakoreye mu karere ka Rubavu agasura imiryango yimuwe ku musozi wa Rubavu na Gishwati mu mwaka wa 2010 n’ubu itari ifite aho kwikinga imbeho aho yimuriwe Kanembwe.

Mu myanzuro yakoze amaze gusura aba baturage tariki 18/09/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yanasabye MINALOC kwihutisha itangwa ry’isoko ry’amabati 8500 acyenewe ngo haboneke isakaro ry’abimuwe ku musozi wa Rubavu.

Akarere ka Rubavu ko kasabwe gukora ibishoboka ngo imiryango 174 itarabonerwa ibibanza ibibone, kugira ngo abatishoboye bafashwe kubakirwa abishoboye nabo babyubake.

Akarere ka Rubavu kandi kasabwe kurangiza kubaka amazu 124 y’abatishoboye bimuriwe Kanembwe bagasakarirwa bitarenze tariki 14/10/2012.

Imiryango irenga 1200 yimuwe ku musozi wa Rubavu ijyanwa guturwa mu murenge wa Rubavu ahitwa Kanembwe. Benshi bahawe ibibanza ntibahawe amabati bituma abatishoboye batura muri burende.

MIDIMAR ivuga ko yatanze amabati 9899 mu kwezi kwa Gicurasi 2011mu gihe ibigo nka REMA n’abandi baterankunga batanze amabati ariko akarere ntikagaragaze uko yakoreshejwe.

Umuyobozi ushinzwe gucunga ibiza muri MIDIMAR, Justin Kayira, avuga ko iki gikorwa kizihutishwa kugira ngo abatishoboye bashobore kubona aho gutura cyane ko ubu ibihe by’imvura bibugarije.

Akarere ka Rubavu nako katangiye ibikorwa byo kubakira abaturage habumbwa amatafari kugira ngo igikorwa cyihutishwe. Minisitiri w’Intebe yari yatanze igitekerezo ko hakoreshwa imbaraga zishoboka kugira ngo abaturage bavanywe mu buzima bubi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka