MIDIMAR yamuritse igitabo kizafasha Abanyarwanda kwirinda ibiza
Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza MIDIMAR, yashyize ahagaragara igitabo kigaragaza ubwoko bw’ibiza n’uduce tw’igihugu bikunze kwibasira.
Iki gitabo cyamuritswe kuri uyu wa Kane taliki 10 Nzeri 2015, gikubiyemo ibiza 5 biza ku isonga bikunze kwibasira tumwe mu turere tw’intara y’Uburegerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.Ibyo biza bitanu ni amapfa, inkangu, imyuzure, umutingito n’inkubi y’umuyaga.
Uturere twa Gakeke, Karongi, Nyamasheke, na Muhanga two dukunze kwibasirwa n’icyiza cy’inkangu.

Intara y’Uburengerazuba ikunze kwibasirwa cyane n’umutingito mu gihe i Burasirazuba hakunze kugaragara amapfa.
Iki gitabo kivuga kandi ko abaturiye ibibaya bya Nyabarongo, Sebeya, Nyabisindu, Mukungwa na Kagitumba bashobora guhura n’ikiza cy’umwuzure.
Minisitiri Mukantabana Séraphine yavuze ko iki gitabo kizafasha mu gukora igenagambi rihamye rijyanye no kubikumira. Yagize ati" iki gitabo ntabwo kije ngo kibikwe gusa, kije kugira ngo gifashe abantu kurushaho guteganya kuko kizatuma tumenya hakiri kare ahashobora kwibasirwa n’ibiza".
Leta isohora miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka akoreshwa mu kuhangana n’ibiza ndetse no kugoboka abo byibasira.

Minisitiri Mukantabana yongeraho ko iki gitabo kizatuma leta itongera gutakaza amafaranga menshi mu gusana ibyangiritse ndetse no gutabara abagizweho n’ingaruka n’ibiza. Ati"ifaranga rimwe utanze mu guteganya rituma ushobora kurengera amafaranga 100 wakoresha mu kurwanya ibiza".
Mu guhangana n’ibiza, MIDIMAR ivuga ko buri karere ko mu Rwanda gafite inshingano zo guteganya ingengo y’imali izaba ijyanye no gukumira ndetse no kurwanya ibiza.
MIDIMAR itangaza ko mu Rwanda hose habarirwa ibiza bigera kuri 11 ariko ku ikubitiro ibiza 5 bikomeye bikubiye muri icyo gitabo, ni byo byakorewe umushinga.
Ibindi biza birimo nk’inkuba na byo ngo ntibyibagiranye bikazakorwa mu mushinga wa kabiri.

Ukuriye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Magdy Martinez-Soliman, avuga ko uyu muryango uzafatanya na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’inkuba ndetse n’ibindi biza byibasira Abanyarwanda.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|