Michel Campion wahoze ari nyiri Hotel Ibis yitabye Imana
Inkuru ikomeje kugarukwaho mu mujyi i Huye ni iy’urupfu rwa Michel Campion wahoze ari nyiri Hotel Ibis.

Abanyehuye bamuzi bavuga ko yari agize imyaka 78 akaba yazize kanseri y’igifu yari amaranye amezi arindwi. Yaguye mu Bubiligi aho yari amaze amezi ane yivuriza.
Michel Campion yari umuhungu wa Lucien Campion bivugwa ko ari we wubatse ibitaro bya CHUB. Nyina yitwa Léa Campion kandi ngo yagiraga mushiki we witwa Françoise Campion.
Nubwo akomoka mu Bubiligi yahisemo kuguma i Huye ubuzima bwe bwose akajya mu Bubiligi gake agiye gusura abavandimwe n’inshuti.

Hashize igihe ababyeyi be bapfuye kandi ni bo bari bamusigiye Hotel Ibis yaje kugurisha mu mwaka wa 2018 agashinga akabari kitwa E-BIS gakorera mu busitani bw’igorofa Fondation Mgr Patrick Building Diyosezi Gatolika ya Butare yubatswe ahahoze BCR (hakurya y’iposita).
Aho Hotel Ibis yahoze ubu hari Hotel Mont Huye.
Umwe mu banyehuye utashatse ko amazina ye atangazwa dukesha aya makuru yabwiye Kigali Today ko nta mugore uzwi Campion yabanaga na we.

Yagize ati "Icyakora yigeze umugore w’umuzungukazi. Yamutwawe n’umuzungu w’i Burundi wari waje mu marushanwa y’amasiganwa y’amamodoka yakinwagamo n’Umunyarwanda witwa Bivove mu myaka ya za 1984."
Hotel Ibis yubatswe mu 1943 yitwa Pattyn. Se wa Michel Campion yayiguze mu mwaka wa 1953. Bivugwa ko yabaye Hotel ya kabiri mu Rwanda nyuma ya Faucon bituranye yubatswe mu 1937.
Michel Campion abanyehuye ndetse n’abagenze Huye cyane cyane abize muri Kaminuza y’u Rwanda kuva yamenyekana bamufataga nk’umwe muri bo.

Ohereza igitekerezo
|
N uko igihe cyose nabonanye n awe yambwiye ko afite umwana w umukobwa, kuburyo yanamufashaga , uretse ko agiye atamuhesheje ubwoko be abababiligi . Abenshi barabizi ntiyigeze abihisha . Murakoze
Nange uyu mugabo Michel ndamuzi,kuko nabaye muri Huye igihe nari frère aho bitaga mubiragi (CJSM).Michel,yateraga blague cyane agakunda ambuance,iyo yabonaga abantu bari hamwe baganira nawe yabajyagamo.
RIP