Mgr Kambanda ari gusura amaparoisse agize Diyosezi Kibungo
Mu gihe hasigaye iminsi itageze ku kwezi kumwe ngo yimikwe ku mugaragaro kuba umwepisikopi wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo, Munsenyeri Kambanda Antoine yatangiye gusura amaparoisse y’iyi Diyosezi.
Uyu mushumba mushya yatangarije itangazamakuru ko gusura aya maparoisse biri mu rwego rwo kumenya neza diyosezi yashinzwe kuyobora mbere yuko yimikwa ku mugaragaro.
Gusura amaparoise agize Diyosezi Gatorika ya Kibungo yaragijwe kuyobora yabitangiriye kuri Cathedral ya mutagatifu Andrereya Kibungo, kuri icyi cyumweru tariki ya 23/06/2013 saa munani z’amanywa.
Nyuma yo gusura iyi cathedral yatangaje ko afite imigambi yo kubaka kiliziya ya Cathedral ya Kibungo ubu isa naho ishaje itakijyanye n’igihe.
Yagize ati “Imigambi nk’iyi isaba kubaka Cathedral ni umushinga usaba igihe ndetse n’ubwitange bw’abakirisitu. Kubaka kiliziya bisaba amaboko y’abantu iyo rero bashyize hamwe nk’abavandimwe birashoboka kandi bikagenda neza.”
Biteganijwe ko imihango yo kwimika Mgr Kambanda Antoine kumugaragaro nka munsenyeri wa diyosezi Gatorika ya Kigungo bizaba tariki 20/07/ mu karere ka Ngoma.
Mgr Kambanda Antoine yaje asimbura munsenyeri Bahujimihigo Kizito weguye ku kuyobora iyi diyosezi mu gihe gito yaramaze aragijwe kuyobora iyi diyosezi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
komera musenyeri antoine, tuzava imihanda yose tuje kugushyigikira tuzaza i kibungo kwitabira ibyo birori, imana yagutoye yakwitegereje, amen.