Menya zimwe mu ndwara ziterwa no guhindaguranya amasaha ufatiraho ifunguro

Abahanga mu by’imirire bavuga ko kudafatira ifunguro ku masaha amwe bitera zimwe mu ndwara zirimo izibasira igifu ndetse bigatera n’umubyibuho ukabije.

Dr Hanna Aberra inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko atari byiza ko umuntu akwiye guhindagura amasaha yo gufatiraho ifungoro kuko bitera umuntu ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi.

Ati “ Ingaruka ya mbere nuko bitera uburwayi bw’igifu ikindi bituma umuntu ashobora kugira ikibazo cy’umubyibuho ukabije igihe yariye ingano y’ibiryo byinshi bitewe no kubirya yashonje cyane”.

Dr Hanna avuga ko iyo umuntu ariye ku masaha amwe bituma umubiri ubimenyera kandi bikawugirira akamaro.

Ati “ Iyo umuntu yatinze kurya bituma asonza cyane mu gihe cyo gufungura ugasanga ariye ibiryo byinshi bigatuma igifu kidakora neza kubera kugiha ibyo kitabasha kwakira ndetse kikaba kitamenyereye gukora kuri ayo masaha umuntu aririyeho”.

Ikindi Dr Hanna avuga nuko iyo watinze kurya igifu bituma gisya ubusa kigatangira kurwara kuko kitahawe ibiryo ku gihe.

Izo ndwara zituruka ku mirire itaboneye zishobora nazo gutera izindi ndwara, Dr Hana atanga urugero ku mubyibuho ukabije ko bishobora gutera izindi ndwara y’utima, indwara z’imitsi.

Umuntu agirwa inama yo gufata ifunguro ku masaha adahinduka kandi akamenya ibyo afata uko bingana.

Kurya mu bihe bidahinduka bifite akamaro gakomeye kuko bifasha mu igogora ndetse bigatuma umubiri ugira ubwirinzi buhagije biturutse ku mirire myiza.
Kurya ku gihe kidahinduka bikwiriye kubahirizwa mu buryo bwitondewe.

Nta kintu gikwiriye kuribwa hagati y’ifunguro n’irindi (kuryagagura), byaba ibiryohereye nka bombo, keke, byaba ubunyobwa, imbuto, cyangwa ibyo kurya ibyo aribyo byose.

Kuryagagura bituma igifu kidakora ingingo igogora uko bikwiye bikagera no ku buzima ndetse bikabuza umuntu kugubwa neza muri rusange.

Biba byiza iyo umuntu afashe ifunguro rya mugitondo rihagije rikaba rigizwe n’imbuto n’imboga nyinshi, umuntu ashobora no kurya ibiryo birimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, ibirinda indwara.

Ni byiza ko umuntu afata ifunguro nyuma y’amasaha 8 amaze kurya ibya mugitondo, no gufata ifunguro rya ni mugoroba ni byiza ko hacamo amasaha 8.

Nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba si byiza ko umuntu ahita aryama ahubwo ko akwiye kubanza gutegereza amasaha 3 kugira ngo habanze habeho igogora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka