Menya uruhare rwa Dr. Nsengiyumva muri politiki y’Uburezi mu Rwanda

Dr. Justin Nsengiyumva wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe wa 12 mu mateka y’u Rwanda, akaba n’uwa 7 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bahanga kandi bafite ubunararibonye by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ndetse akaba yaranagize uruhare muri Politiki y’uburezi.

 Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva

Akimara kumenya ko yahawe inshingano nshya ku mugoroba wa tariki 23 Nyakanga 2025, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiye ku rukuta rwe rwa X, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agira ati "Nkwijeje gukorera u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange…Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu."

Ubwo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Nsengiyumva yayoboye anakorana n’abandi mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ya Leta yo guhindura uburezi bw’u Rwanda, bukava mu kwigisha mu Gifaransa bukajya mu kwigisha mu Cyongereza, bikaba ari ibyagarutsweho ubwo yatangazwanga nk’Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Dr. Nsengiyumva yari agiye kugira amezi atanu ahawe inshingano zo kuba umuyobozi wungirije BNR, inshingano yahawe tariki 25 Gashyantare 2025.

Uyu muyobozi afite imyaka 54 y’amavuko, akaba afite ubunararibonye mu bugenzuzi mu bijyanye n’ubukungu, politiki za Leta n’imitegekere y’inzego za Leta.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, yari yabanje gukora imirimo nk’iyo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Yahise yerekeza muri Kenya yiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Nairobi, hamwe n’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi muri Catholic University of Eastern Africa (CUEA) nayo yo muri Kenya.

Dr. Justin Nsengiyumva, yakomereje amashuri mu Bwongereza aho yigiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), mu bijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Leicester.

Nyuma yaho yakoreye imirimo itandukanye mu gihugu cy’u Bwongereza, irimo kuba Inzobere nkuru mu bukungu mu kigo gishinzwe inzira za gari ya moshi n’imihanda muri Minisiteri y’ubwikorezi muri icyo gihugu, anaba Inzobere mu bukungu muri Minisiteri y’umurimo na pansiyo muri Leta mu Bwongereza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka