Menya uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya Covid-19

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye gutanga umusanzu warwo mu bice bitandukanye guhera mu 2013, ariko guhera muri Mata 2020, urubyiruko rugera hafi ku 12.000, hari amasaha icumi ya buri munsi bahariye igihugu, bakora ku buryo mu gihe ahahurira abantu benshi ntawe ukwirakwiza Covid-19.

Abakorerabushake bakora akazi gakomeye
Abakorerabushake bakora akazi gakomeye

Umutesi Janet ni umwe mu rubyiruko 380.000 rwiyemeje kujya rugira amasaha runaka rugenera gahunda z’ubukorerabushake, kandi rukazabikomeza rutyo kugeza intege zishize.

Yagize ati “Njyewe nkorera ubushake mbikuye ku mutima, kuba Inkotanyi biri mu maraso yanjye. Nzakorera igihugu cyanjye mu gihe cyose nzaba ngifite imbaraga, icyo gihe urubyiruko ruzaza nyuma yanjye ruzakomereza aho nzaba nacumbiye”.

Umutesi ni umukorerabushake wo Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba ari umubyeyi w’abana babiri.

Ubukangurambaga bw’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake bwiswe “Social Distancing” cyangwa se guhana intera, ubwo bukangurambaga bwibanda ku bintu bitatu ari byo, kugenzura ko abantu bose binjira ahantu hahurira abantu benshi, babanza gukaraba mu ntoki, ko bambaye udupfukamunwa uko bikwiye, kandi ko bahanye intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Babanza gukora inama mbere yo gutangira akazi
Babanza gukora inama mbere yo gutangira akazi

Ni urubyiruko ruba rwambaye udukote tw’icyatsi (green jackets), urusanga ku masoko yose hirya no hino mu gihugu, ahahagarara za busi, ku nsengero, n’ahandi hose hahurira abantu benshi, ku buryo baramutse batubahirije ingamba zo kwirinda byashyira ubuzima bw’igihugu mu kaga.

Akazi kabo ahanini kagizwe no kwibutsa abantu gukaraba intoki, no kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda. Guhera muri Mata 2020, Umutesi abyuka saa kumi n’igice za mu gitondo (4.30 AM), agasiga abana be n’umugabo, akajya guhana gahunda n’urubyiruko rw’abakorerabushake 52 bakorera mu Gahoromani n’ahitwa i Kabuga.

Iminota itanu yo kuvugana hagati y’urwo rubyiruko itangira saa kumi n’imwe za mu gitondo (5AM), kugira ngo rukurikirane ko umuntu wa mbere winjira mu isoko aba yakarabye intoki, ndetse ko n’izindi ngamba zo kwirinda Covid-19.

Umutesi yagize ati “Ntabwo turi urubyiruko rw’abantu bafite ibibazo, bashaka akazi, n’ibindi. Ahubwo turi abantu biyemeje kugira uruhare mu mubereho myiza y’igihugu. N’umugabo wanjye aranshyigikira kuko azi ko ibyo mparanira ari byiza”.

Buri mukorerabushake, aba azi ko akora ibintu byiza, kandi ko atabikoze hari ibibazo byinshi byabaho.

Irankunda Pacifique ukorana na Umutesi mu Gahoromani, akaba atuye mu Kagari ka Rwimo, Umurenge wa Masaka Akarere ka Kicukiro, yagize ati “Byamze kuba akamenyero, ntushobora kwihanganira kuboneka ku kazi. Njyewe ndibwira nti niba ntari ku kazi ubwo nta n’undi uhari”.

Abafashwa n’abo bakorerabushake nabo bemeza ko baramutse badahari byabahenda cyane.

Uwitwa Uzabakiriho Claude ucuruza amasabune n’amavuta yo kwisiga mu isoko rya Gahoromani yagize ati “Abakorerabushake ni abantu utakora ikintu na kimwe badahari. Twishimira kubona bahari kuko batwibutsa ko tugomba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda. Ubu babaye nk’aho ari bo bafungura isoko, kuko ntirishobora gufungurwa batarahagera. Umunsi tutazababona hano tuzamenya ko Covid-19 yarangiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urubyiruko nitwe mbaraga Igihugu gifite tugomba kugikorera no kukitangira.
Ndashima Umukorerabushake wese ku ruhare atanga mu kubaka no kurinda igihugu imbaraga n’ubushobozi byacu bijye biba iby’igihugu.

Gakuru Kalim H. yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka