Menya uko wakwivura ‘angine’ ukoresheje ibintu karemano

Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.

Kwivura anjine, bijyanye n’ubwoko bwa anjine umuntu afite, kuko zirimo amoko abiri, harimo ituruka kuri virusi n’iterwa na bagiteri (angine virale na angine bactérienne).

Mbere ya byose biba bisaba ko umuntu abanza akisuzumisha, akamenya neza ubwoko bwa angine afite, kugira ngo amenye imiti yamfusha. Gusa hari imiti y’umwimerere yafasha mu kuvura za anjine no kurwanya ububabare zitera.

Inama z’abaganga zitangwa ku rubuga ‘Qare’ zafasha muri urwo rwego, ku bantu bakunda gukoresha ibintu by’umwimerere. Bavuga ko ubundi anjine ikunze kujyana cyane cyane no kubabara mu mihogo, kubabara mu gihe cyo kumira, kugira umuriro rimwe na rimwe mwinshi.

Gusa, anjine ngo ntikunze kumara igihe kirekire, ni hagati y’iminsi 3 -7, mu gihe ikurikiranywe ikavurwa neza.

Icya mbere umuntu yitwararika ni ukurya cyangwa kunywa ibintu bihoze cyangwa se by’akazuyazi, iyo afite anjine yirinda ibishyushye cyane n’ibirimo ibirungo byinshi, kuko byongera ububabare mu muhogo.

Umuntu warwaye anjine kandi aba agomba gufata amafunguro yoroshye atababaza mu gihe cyo kumira.

Kunywa amazi y’akazuyazi arimo ubuki n’umutobe w’indimu, nabyo birafasha. Hari kandi no gufata amazi y’akazuyazi arimo umunyu, nabyo birafasha, kuko bigabanya ububabare mu muhogo. Gusa ibyo ntibyemewe kubaha abana bafite munsi y’imyaka itatu.

Ikindi ni ukunywa amazi ahagije no kuruhuka neza mu gihe umuntu arwaye anjine, kuko nabyo birafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ese tangawizi ivura angine? Nimumfashe

Daphrose yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Nashakaga kubaza niba tangawizi ivura angine

Daphrose yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Muraho mudufashe umwana wa imyaka 5 amaze ukwezi arwaye angine arakira nyuma akongera akarwara ese ni angine iterwa na bactéries cyangwa iterwa na virusi mutubarize muganga
Murakoze

Deogene yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ndasaba ubufasha kumwana wange urwaye. amaranye angina igihe kirekire agize 3years.mwamfasha mukandangira umuganga wamfasha kumuvura,haruwo numvise witwa Dr cyongozi umuntu yamubona gute? Nahuye naba Doctors benshi ariko harababwira kuzibaga kandi simbishaka

Divine yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ndasaba ubufasha kumwana wange urwaye. amaranye angina igihe kirekire agize 3years.mwamfasha mukandangira umuganga wamfasha kumuvura,haruwo numvise witwa Dr cyongozi umuntu yamubona gute? Nahuye naba Doctors benshi ariko harababwira kuzibaga kandi simbishaka

Divine yanditse ku itariki ya: 29-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka