Menya uko wakoresha Telefone na Mudasobwa utangije amagufa y’ibikanu n’urutirigongo

Abantu bakoresha Terefone na Mudasobwa ‘Computer’ bagirwa inama y’uburyo bwo kwicara bemye kugira ngo bitangiza amagufa y’ibikanu n’urutirigongo.

Eguka, wikoresha telefone wunamye
Eguka, wikoresha telefone wunamye

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatambukijeho ubutumwa bushishikariza abantu kwicara bemye igihe bakoresha mudasobwa ndetse n’igihe bakoresha terefone.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yifashishije inkuru yanditswe na springer.com igaragaza ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi bo mu biro 1602 bakoresheje terefone mu gihe cy’imyaka ine bwagaragaje ko abakozi bakoresha terefone batemye byabateye ububabe bw’ibikanu.

Icyari kigamijwe muri ubu bushakashatsi kwari ukureba ikigero gikoreshwamo telefoni, isano iri hagati yo kubabara ijosi ndetse n’uburwayi bwibasira imitekerereze.

Mu bakoreweho ubushakashatsi abagaragagaje ububabare bwo ku ijosi mu bakozi bo mu biro ni 30.1%, muri bo abakozi benshi n’igitsina gore kuko bangana na 33.3% na 24.5% bakiri bato bari hagati y’imyaka 42 n’imyaka 43.

Abakozi bavuze ko bafite uburibwe bwo mu ijosi muri rusange ni 326 muri 1062 bakoreweho ubushakashatsi.

Umwanzuro wavuye muri ubu bushakashatsi wagaragaje ko gukoresha terefone igendanwa cyane mu bakozi bo mu biro byongera cyane ibyago byo kubabara ijosi inshuro 6.

Ibindi bishobora gutera uburwayi bw’umugongo bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi zirimo kuba umuntu yicara mu buryo butari bwo (position) ndetse no kumara umwanya munini umuntu yicaye no kuryama umuntu yiseguye.

Indi mpamvu itera uburwayi bw’umugongo ni ukuryamira imisego myinshi. Uburyo bwiza bwo kuryamamo ari ukuryama utiseguye umuntu yakenera kwisegura agakoresha akaboko ke.

Ibindi bishobora kwangiza uruti rw’umugongo ni ukugenda mu modoka cyangwa kuri moto ikaguceka mu mikuku igihe kirerekire kuko bituma uruti rw’umugongo rujegajega.

Iyo uruti rw’umugongo rwajegajeze bituma havuka ibindi bibazo mu mubiri birimo kwangiza imyakuru yo ku ruhande rw’uruti rw’umugongo, umuntu ashobora kubyimba ibirenge, umuntu atangira kugira ibinya mu mubiri, ndetse rimwe na rimwe amaraso ntatembere neza mu mubiri.

Ikindi kimenyetso kerekana ko umuntu arwaye umugongo n’igihe ashatse kwihindukiza, cyangwa kwicara uko byari bisanzwe umugongo ukanga.

Uburyo bwo kwirinda umugongo ni ukwirinda kwicara hagati y’iminota 45 n’iminota 60. Umuntu yagombye kunyuzamo agahaguruka byibura iminota 3, akabona kongera kwicara.

Nyuma ya buri saha umuntu aba agomba guhaguruka niyo yaba amasegonda byamufasha kwirinda uburwayi by’umugongo, ikindi ni ukwirinda gukora ibintu w’unamye cyane, ni byiza no kugabanya ibiro ku bantu banini kuko umugongo utihanganira ibiro byinshi ndetse no gukora siporo kandi neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDashimira amkurumushimakutugezahondabashimiyecaneee!

MUKADEREFU BERANSIRA yanditse ku itariki ya: 9-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka