Menya uko umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe yandikwa mu irangamimerere

Muri gahunda yo gufasha inzego zitandukanye gushyira mu bikorwa serivisi z’irangamimerere zegereye abaturage, ubu abana bavuka bashobora kwandikirwa kwa muganga bakivuka, bashobora no kwandikirwa ku bigo nderabuzima ariko iri yandikwa ntabwo rihagije.

Iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa mu buryo burambuye uko itegeko ribiteganya. Umushinga w’Ingandamuntu NIDA washyizeho imfashanyigisho igamije gufasha abo bireba bose kunoza irangamimerere ry’abana bavutse by’umwihariko ku bavutse ku babyeyi batashyingirwanywe.

Iyo ababyeyi b’umwana batashyingiranywe, iyandikwa ry’umwana rigakorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere udafite mu nshingano ze ukwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, ni ukuvuga umwanditsi w’irangamimerere ukorera mu kigo cy’ubuzima cyangwa ku bitaro ndetse n‘umwanditsi w’irangamimerere ukorera ku rwego rw’akagari, icyo gihe umwana yandikwa kuri nyina.

Umubyeyi utanditsweho umwana abanza kwemera umwana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ubifite mu nshingano ze kugira ngo amwandikweho. Ni ukuvuga umwanditsi w’irangamimerere ukorera ku rwego rw’umurenge, uyu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Kwemera umwana ni igikorwa cy’ubushake, cy’umuntu ku giti cye kandi nta gihe ntarengwa kigira.

Umwanditsi w’irangamimerere wakiriye ukwemera umwana abikorera inyandiko

Ku birebana n’umwana umubyeyi ashaka kwemera, iyo nyandiko igaragaza izina ry’umwana, igitsina, ubwenegihugu, aho atuye, itariki yavukiyeho, nimero iranga umwana (NIN) cyangwa nimero y’indangamuntu y’umwana iyo ayifite, ndetse n’aho umwana atuye cyangwa aho aba.

Ku birebana n’umubyeyi ushaka kwemera umwana, inyandiko yo kwemera umwana igaragaza igitsina, itariki yavukiyeho, aho aba n’aho atuye, ubwenegihugu, itariki yo kwemera umwana, hanyuma umubyeyi agashyira umukono kuri iyo nyandiko.

Umubyeyi wabyaranye umwana n’ushaka kumwemera na we asabwa gutanga amakuru nk’aya tumaze kuvuga ndetse akanashyira umukono ku nyandiko yo kwemera umwana.

Ushaka kwemera umwana asabwa kuza yitwaje abatangabuhamya babiri bujuje imyaka y’ubukure, ni ukuvuga nibura imyaka 18, bakaza bitwaje indangamuntu zabo, kandi na bo bagashyira umukono ku nyandko yo kwemera umwana.

NIDA kandi iteganya ko umwanditsi w’irangamimerere ukora inyandiko yo kwemera umwana na we agaragaza ibiro by’irangamimerere iyo nyandiko yakorewemo, aho biherereye, amazina ye, itariki iyo nyandiko itangiweho kandi na we agasabwa gushyira umukono kuri iyo nyandiko yo kwemera umwana kugira ngo igire agaciro.

Ibitekerezo   ( 6 )

None x kwemera umera umwana bikorerwa mumumurenge uwariwo wose

Bosco yanditse ku itariki ya: 12-06-2025  →  Musubize

mwiriwe umuntu ashakakwandikishabumwana unorayini byakunda

nsabihoraho samuel yanditse ku itariki ya: 11-06-2025  →  Musubize

Kwandikisha umwana mundangamimerere

Habumugisha Alphonse yanditse ku itariki ya: 23-02-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza? tubashimiye service nziza mudahwema kutugaragariza. icyo nifuza ko cyahinduka ndumva igihe se w’umwana na nyina w’umwana bashaka service nkiyo nta mpamvu yabatanga buhamya kuko bo ubwabo baba bahagije baramutse bemera ko amakuru batanga ari ayukuri. ibi bizafasha cyane cyane mu kwihutisha service bifuzaga zirangire vuba. murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2025  →  Musubize

Nôonesê ubwo niba kwemera umwana Ari ubushake nta tegeko rihana umuntu wanze kwemera umwana yabyaye?

Nagize ugushidikanya ku mwana bityo bahora bankangisha kundega.

MWIZERWA Elias yanditse ku itariki ya: 29-07-2024  →  Musubize

Ibi bintu bashake uko bya koroshwa bikajya bikorerwa kwikorana buhanga kuko harigihe umwe aba atari mugihugu uburyo bwo kwemera umwana bikagorana kubona izo nyandiko murakoze

Tumwesige jonas yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka