Menya uko ubwenegihugu bw’u Rwanda bubonwa

Mu gihe bamwe mu banyamahanga bemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, bamwe bibaza inzira bicamo kugirango umuntu runaka yitwe umunyarwanda, icyo bimarira uwo muntu ndetse n’uko umuntu ashobora kubutakaza.

Lomami Marcel, umwe mu bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda muri Mata 2018
Lomami Marcel, umwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda muri Mata 2018

Twifashishije itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, turagerageza gusubiza bimwe mu bibazo wakwibaza ku bijyanye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, uko bubonwa, ndetse n’icyo bumarira ubuhawe.

Uwemerewe kuba yasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni umunyamahanga ufite imyaka cumi n’umunani (18) no kuzamura, uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga wujuje ibisabwa byose nk’uko biteganywa n’itegeko rigena ibijyanye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko,ubwenegihugu buturuka k’ugushyingiranwa, ubuturuka k’ukugirwa umunyarwanda.

Hari kandi ubwenegihugu buturuka k’ukugira umwana utabyaye uwawe (adoption), Ubwenegihugu buzanwa no kongera kubusubirana (Recovery of Rwandan nationality) n’ibindi.

Gusaba ubwenegihugu binyura he?

Gusaba ubwenegihugu binyura ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka. Usaba ubwenegihugu ashobora no kujya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere atuyemo. Mu gihe usaba ubwenegihugu ari mu mahanga, ageza ubusabe bwe kuri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu aherereyemo.

Ubusabe bwo kubona ubwenegihugu bumara amezi atatu, bukishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, cyangwa se amafaranga y’amahanga ahwanye na yo.

Umunyamahanga wavukiye mu Rwanda usaba ubwenegihugu asabwa ibi bikurikira:

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda , hari ibisabwa umunyamahanga wavukiye mu Rwanda usaba ubwenegihugu.

Icyemezo cy’amavuko / icyemezo kiriho umwirondoro w’usaba ubwenegihugu, Inyandiko yemeza ko ababyeyi b’usaba bari batuye mu Rwanda avuka, Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, Fotokopi ya pasiporo niba ayifite,

hari kandi icyemezo cy’uko yiyandikishije nk’umunyamahanga niba asigaye atuye mu Rwanda, Fotokopi y’icyemezo cyo gutura (Copy of residence permit), Inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5.000Frw), adasubizwa yishyurwa kuri konti z’ ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA”, amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba, Umwirondoro w’usaba, ndetse n’ikindi cyose cyemeza ko usaba ubwenegihugu yavukiye mu Rwanda.

Ibisabwa usaba ubwenegihugu ukomoka mu Rwanda

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 6 n’iya 7 z’itegeko ngenga twavuze haruguru; ibisabwa uyu muntu ni icyemezo cy’amavuko, Inyandiko yemeza ko umuryango w’usaba ubwenegihugu wari utuye ahantu hazwi mu Rwanda, Ubuhamya bw’Abanyarwanda batatu bemeza ko bazi ko uwo muntu akomoka mu Rwanda.

Hari kandi inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5.000Frw), adasubizwa yishyurwa ku Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA” Amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba, umwirondoro w’usaba.

Ibisabwa usaba ubwenegihugu buturuka k’ugushyingiranwa

umunyamahanga washyingiranywe n’umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’ingingo ya 11 y’itegeko twavuze haruguru.

Ibyo asabwa ni icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa , Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, Fotokopi ya Pasiporo, Fotokopi y’uruhushya rwo gutura (Copy of valid residence permit), Ibyemezo by’amavuko by’abana b’umwe mu bashakanye utari umunyarwanda,bavutse mbere yo gushyingiranwa niba hari abahari.

Hari kandi inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5.000Frw), adasubizwa yishyurwa kuri konti z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA”, Amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba.

uyu muntu agomba gutanga icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana, icyo cyemezo gitangwa n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho basezeraniye cyangwa aho atuye, Fotokopi y’indangamuntu y’umwe mu bashakanye yo ku munsi basezeranyeho, cyangwa ikindi kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Imyirondoro b’abashakanye bombi.

Asabwa kandi ubuhamya bw’abantu nibura batatu, bazi ko umwe muri abo bashakanye yaba umugore cyangwa umugabo ari umunyarwanda (aho batuye, icyo bakora, uko babanye na numero ya telefoni).

Ibisabwa umunyamahanga usaba kugirwa Umunyarwanda (naturalization)

Ingingo ya 13 n’iya 14 z’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 zivuga ko uyu muntu asabwa kugaragaza Icyemezo cy’amavuko , Ibyemezo by’amavuko by’abana be bafite munsi y’imyaka cumi n’umunani(18), Kopi ya Pasiporo, Kopi y’uruhushya rwo gutura (Copy of residence permit).

Asabwa kandi icyemezo kigaragaza ibyo akora mu gihugu, icyo cyemezo kigatangwa n’abayobozi b’Akarere akoreramo, Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, Inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5.000Frw), adasubizwa yishyurwa kuri konti z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA”

Asabwa kandi kwerekana amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba, Umwirondoro no kuba yaratuye mu Rwanda imyaka itanu yikurikiranya.

Ibisabwa usaba ubwenegihugu buturutse k’ukugira umwana utabyaye uwawe (nationality by adoption)

Ingingo ya 12 y’itegeko ngenga twavuze haruguru, ivuga ko uyu muntu asabwa kwerekana Icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’uko kugira umwana utabyaye uwawe byakozwe, icyo cyemezo gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha na Kopi y’indangamuntu y’Umunyarwanda wahawe uburenganzira bwo kugira umwana atabyaye uwe (adopter).

Iyo usaba ubwenegihugu yamaze kubwemererwa, habaho umuhango wo kurahira, ariko uwabonye ubwenegihugu binyuze mu kugirwa Umunyarwanda (naturalization), abanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 Frw) cyangwa se andi mafaranga y’amahanga afite agaciro kayo.

Abasaba ubwenegihugu ariko bafite inkomoko mu Rwanda, bo ntibabanza kurahira, nta n’amafaranga bishyura.

Inyandiko zisaba ubwenegihugu zigomba kuba ziri mu ndimi zemewe zikoreshwa mu Rwanda.

Uburenganzira n’inshingano by’uwahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ingingo ya 5 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko bitabangamiye Itegeko Nshinga n’andi mategeko yihariye, umuntu wese uhawe ubwenegihugu Nyarwanda nk’uko biteganywa n’amategeko, afite uburenganzira n’inshingano byose by’Umunyarwanda uhereye igihe abuherewe.

Ese ni ryari umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa?

Ingingo ya 19 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008, ivuga ko ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa, iyo yahawe cyangwa yasubiranye ubwenegihugu nyarwanda ku buryo buteganyijwe n’amategeko, ariko akoresheje amayeri, imvugo ibeshya, inyandiko irimo ikinyoma, cyangwa igize icyo iyobamo, ruswa yo kugura umwe mu bagize uruhare mu mihango yubahirizwa cyangwa ubundi buriganya.

Iyo yasabye kandi agahabwa ubwenegihugu nyarwanda agambiriye kugirira nabi Igihugu.

Uretse ibiteganyijwe mu gice cya mbere cy’igika cya 2 cy’iyi ngingo, ubwenegihugu ntibushobora kwamburwa iyo bishobora gutuma ubwatswe asigara nta bwenegihugu afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwiriwe KO ababyeyi banjye ari abanyarwanda nkaba naravukiye murwanda igihe cyishwiragira umuryango wose ukaba wararangiye murimake njye nkaba narabuze inzira byacyamo ngombone irangamuntu nzabigenza nte murakoze

Janvier yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe KO ababyeyi banjye ari abanyarwanda nkaba naravukiye murwanda igihe cyishwiragira umuryango wose ukaba wararangiye murimake njye nkaba narabuze inzira byacyamo ngombone irangamuntu nzabigenza nte murakoze

Janvier yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Ngewe mama avuka murwanda ni gute nabona ubwenegihugu

Chrizant Jackson Chikabenzigu yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Mubykuri dufite muramu wacu watrutse y’uganda yahunze muri 1994 none yahungutse muruyumwaka mubykuri ibisabwa ko abona ubwe negihugu ariko mbonye haribyo tutanze ibihumbi 5000 Kandi yarifotoje nagirango mutsobanurire aho umuntu yabariza

Notes Mukamana agnes yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

ndumurundi kandi Nanjye ndashaka ubwene gihugu bwomurwanda naje murwanda 2009 gusa ntacyangombwa cyinzira mfite twambukiye mubwato birashobokako nahabwa ubwene gihugu bwomurwanda? mfite imyaka 23 navutse 1997

habagusenga jean bosco yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ndi impunzi y’umukongomani, mfite imyaka 21 navutse 1999. Nashakaga kumenya ese impunzi nigute yabona ubwene gihugu?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka