Menya uko bafata ifoto iri muri screen ya mudasobwa (screenshot)
Gufata ifoto mu kirahure (screen) cya telefone bita smart phones, ni ibintu biri rusange ku bazitunze bitewe n’ubwoko bwazo, n’ubwo hari abo usanga batabizi. Hari rero n’uburyo n’uburyo butandukanye ushobora kwifashisha ugafata ifoto iri muri screen ya mudasobwa, yaba igendanwa (laptop) cyangwa isanzwe (desktop).

Nureba ahanditse inyuguti usanzwe wifashisha mu kwandika na mudasobwa yawe urabonaho n’izindi nyuguti rimwe na rimwe zitifashishwa cyane ariko nazo zifite icyo zikora. Muri iyi nkuru tugiye kugusangiza ubumenyi ku gufata ifoto, kandi tunakwereke uko bikorwa.
1. FN + PRTSC / WIN + PRTSC / ALT + PRTSC
Windows
Kuri mudasobwa ya Windows, reba kuri clavier (keyboard) ahanditse Fn (function), ukandeho urekereho urutoki, hanyuma ukande n’ahanditse PRT SC (Print Screen) bisobanura gufotora ibiri muri screen ya mudasobwa.
Iyo umaze gukanda kuri izo buto (buttons) zombi, mudasobwa ihita ifata ifoto y’ibiri muri screen ikabibika, hanyuma ugafungura dokima (document) ushaka gushyiramo iyo foto, ubundi ugakanda Cntl+V (Control paste), ifoto igahita ijya aho wayiteganyirije.
Hagati aho ariko, hari na mudasobwa zifite clavier bisaba gukanda kuri buto ya Windows + prt sc cyangwa Alt + prt sc mu mwanya wa Fn + prt sc
Mac
Kuri mudasobwa isanzwe (Desktop), ukanda ahanditse prt sc honyine, ugakurikizaho nk’ibyo wakoze kuri laptop (Cntl+v).
Naho kuri mudasobwa za Mac, ukanda buto eshatu zikurikira ukazigumishaho intoki: Shift, Command, na 3, ukabona agafoto gato kaje mu nguni ya screen iburyo ugahita ukandaho kugira ngo uyihindure uko ushaka (edit), cyangwa ugategereza ifoto ubwayo ikijyana kuri desktop.
2. SNIPPING TOOL
Windows
Kuri Windows, ukanda buto iriho akadirishya cyangwa yanditseho win, bakaguha aho wandika icyo urimo gushakisha, ubundi ukandikamo ijambo Snipping Tool. Ni agakoresho kagufasha guhitamo icyo ushaka kugumana nk’ifoto ariko bikagusaba no gukoresha souris (mouse).
Iyo umaze kubona Snipping Tool ukanda ahanditse New hakaza agasaraba ugomba kunyereza ukoresheje souris ugahitamo icyo ushaka gusigarana nk’ifoto, warangiza ukarekura ubundi ugakanda Cntrl + S kugira ngo ubike ifoto ufashe.

Kugira ngo utazajya wirushya ujya gushakisha snipping tool buri gihe uko uyikeneye, ukora right click kuri mouse ubundi ugahitamo pin to taskbar cyangwa pin to start.
Mac
Kuri mudasobwa ya Mac, gukoresha Snipping Tool ho ni nka mwaramutse! Ni ugukanda kuri buto ya Command + Shift + 5 icya rimwe ubundi ugafata ifoto ya screen (capture) ukoresheje mouse, ariko ushobora no guhitamo igice ushaka (edit) ukoresheje utudomo tuzengurutse ifoto wamaze gufata.
Ohereza igitekerezo
|