Menya uko Abayobozi b’Uturere bakurwaho icyizere

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Aakarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio hagati mu kwezi kwa Kamena 2021, yasobanuye ibyerekeranye n’uko Abajyanama bagize Komite Nyobozi y’Akarere (Abayobozi b’Akarere) bakurwaho icyizere. Yavuze ko bigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma yo kubagira inama, byananirana hagasabwa ko Inama Njyanama y’Akarere ibakuraho icyizere.

Inama Njyanama ni urwego rwunganira Leta mu miyoborere n’imitegekere y’Igihugu rwegerejwe abaturage, rukaba urwego rukuru mu Karere ruhagarariye abaturage.

Inama Njyanama igizwe n’abajyanama bahagarariye imirenge, umwe kuri buri murenge, Biro ya komite nyobozi y’inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku karere, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore ku karere, abajyanama b’abagore bagize nibura 30% by’abagize inama njyanama, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku Karere na Perezida w’Abikorera.

Imikorere yayo yigabanya mu makomisiyo atatu, iy’Imiyoborere myiza, iy’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu na komisiyo y’Iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage.

Abajyanama kandi bitoramo komite nyobozi igizwe n’abantu batatu ari bo bayobora Akarere ndetse n’abagize biro nk’abayobozi bakuru b’inama njyanama na bo batatu ari na bo bayobora Inama Njyanama.

Ubusanzwe Inama Njyanama iterana rimwe mu gihembwe n’ikindi gihe bibaye ngombwa. Abaturage bemerewe kwitabira imirimo yayo ariko ntibagira uruhare mu gufata ibyemezo uretse ko hari n’igihe bashobora guhezwa mu gihe yiga ku bibazo bitari rusange ku baturage.

Imyanzuro y’Inama Njyanama si ibanga igomba kumenyeshwa abantu bose babishaka cyangwa abakeneye kubimenya n’uburyo bishyirwa mu bikorwa kandi ibi byemezo bimanikwa ku murenge.

Ni kenshi abayobozi b’uturere (komite nyobozi) bakunze gukurwaho icyizere bagasimbuzwa abandi nyamara abaturage babatoye batamenyeshejwe icyo bazira.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko bitashoboka ko abantu bajya kwamamaza ko umuntu agiye kuvaho ahubwo bikorwa n’izindi nzego z’ubuyobozi zo hejuru.

Avuga ko Njyanama ari yo ikuraho abo bayobozi icyizere ariko byaciye mu nzego z’ubuyobozi zigenzura ibikorerwa abaturage.

Ati “Njyanama ni yo ikuraho icyizere ariko byaciye mu nzego z’ubuyobozi budukuriye nka MINALOC kuko ari yo igenzura izo nzego z’Ubutegetsi zegerejwe abaturage. Ni yo itwereka ibintu kimwe, bibiri, bitatu byerekana ko uwo muntu akwiye gukurwaho icyizere.”

Ndahindurwa Fiacre ariko avuga ko iyo umuyobozi runaka yamaze gukurwaho icyizere aribwo yenda mu nama z’abaturage bashobora gusobanurirwa impamvu umujyanama bari bitoreye yakuweho icyizere.

Ukurwaho icyizere ngo aba yarabanje guhabwa umwanya wo kuganirizwa no kugirwa inama ndetse akanahabwa igihe kinini cyo gukosora ibitagenda.

Agira ati “Kugira ngo agere ku rwego rwo gukurwaho icyizere haba harabaye igihe kinini cyo kugirwa inama ndetse n’igihe cyo gukosora ibitagenda. Ubundi abajyanama nkanjye muri Biro bakaduhuza n’ufite ikibazo nko ku rwego rw’Intara hakabaho ubujyanama byakwanga tukamukuraho icyizere.”

Nyamara ariko ku bandi bajyanama bashobora gukora ikosa ntibakunze kumvikana bakuweho icyizere. Ndahindurwa Fiacre avuga ko biterwa n’uburemere bw’inshingano buri wese afite mu buyobozi ariko n’umujyanama witwaye nabi na we arasezererwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka