Menya ubwoko bwa Camera ziri mu mihanda yo mu Rwanda

Iyo umuntu avuze Camera ziri mu muhanda, buri wese uwugendamo ahita abyumva neza kubera ko bigoye kuba hari aho utayisanga mu mihanda igendwa cyane n’ibinyabiziga.

Red light Camera akenshi zikunze kuba ziri kuri feruje zigahana abashoferi batazubahirije, abatagendera mu gisate cyabo ndetse n'abatubahiriza inzira z'abanyamaguru
Red light Camera akenshi zikunze kuba ziri kuri feruje zigahana abashoferi batazubahirije, abatagendera mu gisate cyabo ndetse n’abatubahiriza inzira z’abanyamaguru

Ni Camera zifasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kumenya neza abakoze amakosa ariko by’umwihariko abarengeje umuvuduko uba wemewe kugenderwaho mu muhanda.

Ni ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda impanuka zahitanaga ubuzima bw’abatari bacye, abo zitishe zikabamugaza mu buryo bukomeye.

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, yayitangarije ko mu muhanda bahafite ubwoko bune bwa Camera.

Hari iyitwa Speed Enforcement Camera, iyi abenshi bayizi nka Sophia, ikaba yandikira abatwaye ibinyabiziga amakosa igihe barengeje umuvuduko wateganyijwe kugenderwaho mu muhanda irimo, akenshi ikunze gushyirwa ahantu umushoferi ashobora kugera akirara akagendera ku muvuduko uri hejuru ushobora guteza ibyago.

Camera ntoya zimukanwa zifasha Polisi guhana abatwara ibinyabiziga baba barenze inini bakirara
Camera ntoya zimukanwa zifasha Polisi guhana abatwara ibinyabiziga baba barenze inini bakirara

Hari izindi zitwa Trailer zishobora kwimurwa, ariko zo zikaba ari nini ziri mu ibara ry’umweru, akazi kazo ntaho gatandukaniye na Sophia, kubera ko zose zihanira umuvuduko, akenshi zikunze gushyirwa mu muhanda mu rwego rwo kugira ngo barinde abatwaye ibinyabiziga kwirara bakagendera ku muvuduko uri hejuru y’uwateganyijwe.

Hari izindi ntoya ugereranyije n’izimaze kuvugwa kubera ko zo zishobora kwimurwa n’umuntu (umupolisi) Mobile Camera, zikunze gushyirwa mu muhanda kubera ko akenshi iyo abatwaye ibinyabiziga barenze ziriya zishinze hari igihe bahita bashaka kuvuduka, icyo gihe iyo bahuye nayo irabibaryoza ikabahanira umuvuduko.

Izindi ni izitwa Red Light Camera ziba muri za feruje (feux rouge), zikunze kuba ari nyinshi mu byerekezo bitandukanye muri feruje, zikaba zihanira amakosa arimo kutubahiriza amabwiriza ya feruje, inzira z’abanyamaguru (zebra crossings), cyangwa no kugendera mu gisate cy’umuhanda kitari icyawe.

Mu mwaka wa 2020 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano ya Miliyoni z’amadorali n’ikigo cyitwa Eastern Ventures gifite icyicaro muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, agamije gufasha kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

Polisi irateganya gushyira ibyapa mu muhanda bizajya biburira abatwara ibinyabiziga aho Camera ziri
Polisi irateganya gushyira ibyapa mu muhanda bizajya biburira abatwara ibinyabiziga aho Camera ziri

Muri aya masezerano yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cya RDB tariki 27 Gashyantare 2020, hari hakubiyemo ko harimo gufasha mu bijyanye no kuzana na gushinga camera zo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’umutekano w’umuhanda zakorewe mu Budage zigera kuri 500, zirimo izigendanwa, izishyingwa hamwe, ndetse n’izindi zishobora kwimukanwa, zifashishwa mu guhanira umuvuduko ndetse n’andi makosa akorerwa mu muhanda.

Muri izo Camera izigera kuri 400 zigenzura ibijyanye n’umuvuduko zagombaga gushyirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu bikunze kuberamo impanuka, hagamijwe kugabanya impanuka ku kigero cya 80%.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ku kuva mu mwaka wa 2016-2018 impanuka zahitanye ubuzima bw’abarenga 1,900.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko n’ubwo nta mubare bashobora gutanga kubera ko kugabanuka kw’impanuka biterwa n’impamvu zitandukanye, ariko ngo uruhare rw’ikoranabuhanga ruragaragara.

Ati “Ikoranabuhanga ryagabanyije impanuka ku kigero wenda ntashobora gutanga imibare, kubera ko kugabanuka kwazo guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko twese turibuka mu myaka yashize imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange impanuka zakoraga uburemere zari zifite, aho imodoka itwaye abantu 29 cyangwa 30 yagwaga muri metero nka 40, nka 2/3 bakitaba Imana, 1/3 gusa bakaba ari bo bashobora kurokoka ariko na bo bakavanamo ubumuga ku buryo ntacyo baba bagishoboye kwimarira”.

Camera zizwi nka Sophia ni zimwe mu bwoko bwa camera zo mu muhanda buba mu Rwanda
Camera zizwi nka Sophia ni zimwe mu bwoko bwa camera zo mu muhanda buba mu Rwanda

Akomeza agira ati “Hari n’aho byagoranaga kugira ngo abo bantu babone ubutabazi, hakiyambazwa indege, cyane cyane iyo izo modoka zabaga zaguye ahantu habi cyane imbangukiragutabara zidashobora kugera, uko ubushobozi buzajya buboneka ni nako izo camera zizajya ziyongera, twavuga ko impanuka zikomeye zahitanaga abantu benshi igihe kimwe ntazo tukibona, akaba ari umwe mu musaruro w’iryo koranabuhanga.”

Mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka no kwirinda amakosa akunze gukorerwa mu muhanda, Polisi ivuga ko mu bihe bya vuba Camera zigiye kongererwa ubushobozi bwo guhana amakosa. Bikava ku muvuduko zari zisanzwe zihana, ahubwo zikajya zihana n’andi makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga, harimo nko kutambara umukandara n’ayandi.

Ku rundi ruhande Polisi ivuga ko nta rutonde ntakuka rw’amakosa agomba gushyirwa muri sisiteme, kubera ko ari umushinga uzajya uhora uvugururwa.

Kongera ubushobozi Camera zo mu muhanda, bizagendana n’ishyirwaho ry’ibyapa bigaragaza aho zizajya ziba ziri, kugira ngo bitegure umushoferi utwaye ikinyabiziga.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko 80% by’impanuka zitrerwa n’imyitwarire y’abantu mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko mu mwaka wa 2019, impanuka zagabanutse ku kigero cya 17%, kubera ko zavuye ku 5,661 by’impanuka zakozwe muri 2018 zikagera ku 4,661 zakozwe mu 2019.

Trailer ni ubundi bwoko bwa Camera zikoreshwa na polisi mu Rwanda
Trailer ni ubundi bwoko bwa Camera zikoreshwa na polisi mu Rwanda

N’ubwo nta mubare uzwi wa Camera ziri mu muhanda mu Rwanda, kugeza mu mpera za Nzeri Uburusiya ni cyo Gihugu cyari gifite nyinshi kuko habarirwaga 18,413, bugakurikirwa n’Ubutariyani bwari bufite 11,098.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka