Menya ruswa ivugwa ku bayobozi b’amashuri n’uburyo iribwa
Ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, Umuryango Transparency International-Rwanda wamenyesheje inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Uburezi, ko hari abakozi bazo bamunzwe na ruswa, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Icyegeranyo ngarukamwaka cya 14 cyakozwe na Transparency mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2023, gishyira abayobozi b’amashuri yisumbuye ku mwanya wa kabiri inyuma y’inzego z’Abikorera, kikavuga ko abarya ruswa muri bo bangana na 8.30%.
Abayobozi b’amashuri yisumbuye barya ruswa ngo bakomeje kwiyongera buri mwaka, kuko mu mu 2021 bari 1.16%, bagera kuri 5.04% muri 2022, ubu bakaba bari bageze kuri 8.30% kugera mu kwezi kwa Nzeri 2023.
Ni mu gihe amashuri abanza na yo ngo afite ba diregiteri(abayobozi) barya ruswa bangana na 7.40%, bakaba ku mwanya wa kane inyuma y’abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda n’abatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa iz’ubugenzuzi bwabyo.
Umukozi wa Transparency wamuritse ubushakashatsi, yagaragaje ko ruswa mu mashuri iboneka cyane muri gahunda yo kugaburira abana, aho amasoko yo kugemura ibiribwa ngo ari ay’abayobozi b’amashuri ariko mu mazina y’abandi bantu.
Uwo mukozi yagize ati "Diregiteri usanga afite ikigo (kigemura ibiribwa) ariko cyanditse ku wundi muntu, ugasanga imyaka ishize ari 10 yose ari wa muntu ufite iryo soko mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12YBE)".
Umuryango Transparency International-Rwanda uvuga ko ingaruka zirimo aha ari uko abayobozi b’amashuri bagavura Leta n’abana kugira ngo bunguke cyane, ku buryo ubwinshi n’ubwiza by’amafunguro usanga bikemangwa.
Umwarimu wigisha kuri kimwe mu bigo biri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ashimangira ko ruswa mu mashuri ifatwa ahanini n’abayobozi mu itangwa ry’amasoko y’ibiribwa, mu gufotora impapuro z’ibizamini ndetse no mu kudoda imyambaro y’abanyeshuri (uniform).
Uyu mwarimu agira ati "Umuyobozi yumvikaka n’ufite isoko ryo kugemura ibiribwa, bakavugana ayo bari bugabanyeho babeshya ko ibiribwa byaguzwe menshi ariko bo bakagura ibya make, asagutse bakayagabana."
Ati "Hari n’uburyo Diregiteri atakwishyura wowe nyir’isoko rigemura ibiribwa, wasiragira kabiri cyangwa gatatu ukagera aho ukibwiriza, cyangwa se iryo soko rikaba ari iry’umuyobozi, uwo yashyizeho ari agakingirizo."
Uyu mwarimu avuga ko n’ibindi bikoresho byose bigurwa mu kigo cy’amashuri cyangwa ibijyanye n’imyubakire, binyura mu itangwa ry’amasoko ku buryo ngo haba harimo ruswa yakirwa n’abakora mu buyobozi bw’ayo mashuri.
Ruswa mu mashuri makuru na Kaminuza yo ivugwa ku barimu ngo baha abanyeshuri amanota y’ubuntu, ikaba ishobora kuba ari iy’ubusambanyi cyangwa itangwa mu buryo bw’amafaranga.
Amashuri makuru na Kaminuza na byo biza muri bake bakira ruswa, aho muri uyu mwaka wa 2023 byagize igipimo cya 0.60%, bikaza ku mwanya wa 17 mu nzego 18 za mbere zivugwamo ruswa mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, aburira abayobozi n’abarezi bazafatirwa mu byaha bya ruswa, ko bazabihanirwa mu buryo bukomeye.
Ati "Ku bijyanye na ’school feeding(kugaburira abana ku ishuri)’, twashyize itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo kongera ingamba zirwanya kwitwara nabi, ariko ibirego byihariye byo birakurikiranwa."
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibijyanye n’amashuri byo byavugwamo amakosa atarindorwa kuko abayobozi benshi ibigo babigize uturima twabo basarura uko babonye. Ni na yo mpamvu nyamukuru kandi ituma ireme ry’uburezi ritazagerwaho. Iyaba hari hashyizweho gahunda yo kubahinduranya kenshi nk’uko bigenda ku nzego z’ibanze. Mu madini n’amatorero ho ni ibindi.