Menya inomero za Telefone za Polisi wahamagara mu gihe ukeneye ubufasha
Muri iki gihe, umuntu mukuru wese utuye mu Rwanda agira ibintu afata nk’ingenzi ku buzima bwe, ndetse agaharanira ko yaba abyujuje nk’uburyo bw’umutekano w’ubuzima bwe, cyangwa se uw’ubuzima bw’umuryango we.

Muri ibyo bintu by’ingenzi usanga umuntu atuza ari uko abifite, yaba we ubwe cyangwa umuryango we, ni ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) cyangwa se n’ubundi bufasha abantu mu kwivuza. Gusa hari n’ibindi bintu by’ingenzi umuntu wese aba agomba kwitaho cyane, harimo no kumenya nomero za Telefone zashyizweho na Polisi y’u Rwanda, kuko zafasha mu gutabara ubuzima mu buryo butandukanye.
Muri izo numero harimo n’izahamagarwa mu gihe umuntu abonye ahari ikibazo cya ruswa, kuko ari kimwe mu bimunga iterambere ry’igihugu, hari kandi n’iyo umuntu yahamagara igihe ahuye n’akarengane gakozwe n’Umupolisi n’ibindi.
Nubwo hari abantu batumva ko ari ngombwa kugira nomero zitandukanye Polisi yashyizeho, mu rwego rwo kugira ngo abantu bazifashishe basaba ubufasha cyangwa serivisi, ndetse banatange amakuru kuri ruswa n’ibindi, mu rwego rwo gukomeza kwita ku mutekano w’abantu n’ibyabo Polisi yashyizeho nomero zitandukanye zihamagarwa ku buntu, zikaba zatabara ubuzima.
Izo nomero ni izi zikurikira: Ukeneye ubutabazi bwihuse ahamagara 112/912. Ku bijyanye no kurwanya ruswa, wahamagara 997. Ibyerekeye impanuka zo mu muhanda, wahamagara 113. Ku bijyanye n’umutekano n’impanuka zo mu mazi wahamagara 110. Uhohotewe n’Umupolisi yahamagara 3511. Naho ufite ibibazo bijyanye na Perimi cyangwa se impushya zo gutwara ibinyabiziga yahamagara 118.
Hari kandi nomero za Telefone z’abayobozi ba Polisi mu Ntara zose z’u Rwanda, nabo bakaba bashobora gufasha uwabikenera, bitewe n’ikibazo agize n’aho aherereye, gusa izo zo ntizihamagarwa ku buntu.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneka kuri 0788311128, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ni kuri 0788311138, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yaboneka kuri 0788311151, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba yaboneka kuri nomero 0788311142, naho Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’u Burengerazuba yaboneka kuri 0788311118.
Hari kandi nomero y’Umuyobozi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), ikaba ari 0788311110.
KigaliToday yaganiriye na bamwe mu baturage, yumva icyo bavuga ku bijyanye no kumenya cyangwa se no gutunga izo numero zatanzwe na Polisi y’u Rwanda, zahamagarwa igihe umuntu ahuye n’ibibazo bitandukanye akaba yatabarwa, cyangwa se yatabariza uhuye nabyo.
Mukashema Alphonsine w’imyaka 31 y’amavuko, wo mu Karere ka Bugesera, ni umucuruzi w’ibiribwa mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, avuga ko nubwo abizi ko Polisi ishinzwe kurinda umutekano w’abantu, ariko atigeze atekereza ko byaba biri ngombwa kugira nomero yayihamagaraho.
Yagize ati “Polisi yo ndabizi ko ishinzwe kurinda umutekano w’abantu cyane, ariko nta numero yayo ngira, sinigeze ntekereza ko hari ikintu nahura nacyo cyatuma nyihamagara”.
Kubwimana JMV w’imyaka 26, akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Nyamata, we avuga ko icyo azi ari uko hari nomero ya 112, umuntu ahamagara iyo agize ikibazo ashaka gusaba ubufasha.
Uwitwa Mukamana Jacqueline w’imyaka 37 y’amavuko wo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, avuga ko atazi nomero n’imwe ya Polisi, kandi ko atigeze anatekereza ko yakenera kuyihamagara na rimwe.
Yagize ati “Nomero ya Polisi? Ubwo se nayibwirwa n’iki? Nta nomero n’imwe ya Polisi nzi, kandi sinigeze nanatekereza ko hari igihe byaba ngombwa ko nkenera kuyihamagara”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|