Menya inkomoko y’Izina Nyabugogo

Buri Munyarwanda iyo umubwiye ahitwa Nyabugogo ahita ahamenya ndetse abenshi batarahagera bahafata nk’ahantu bahingukira bwa mbere iyo bakinjira mu mujyi wa Kigali.

Udusozi, ahantu runaka usanga hafite amazina yihariye kandi ayo mazina ugasanga afite ikintu akomokaho.

Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amazina y’ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi no gusobanukirwa amateka y’igihugu cyacu.

Umwe mu basaza batuye mu murenge wa Kigali witwa Nsengiyumva Juvenal afite imyaka 79 yadutangarije ko izina Nyabugogo rikomoka ku misezero y’abami b’u Rwanda, bambukaga uwo mugezi wirohaga muri Muhazi, bakajya kubatabariza mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi.

Ati “ Ubundi uriya mugezi bawitaga Nyamigogo, kubera imigogo y’abami (imirambo y’abami) bambutsaga babajyanye aho batabarizwaga (bashyingurwaga) mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi”.

Nyabugogo byavuye ku izina Nyamigogo ryavugwaga icyo gihe, kubera ko abami baharaniraga kwagura aho babaga barimo kuyobora bamwe baje kubigoreka kubera gusuzugurana kw’ibihugu byari bituranye n’u Rwanda rugari rwa Gasabo, byagiye bigira mu bihe byo kubyigarurira.

Ati “ Urumva byitwaga Nyamigogo kugira ngo bateshe iyo Migogo y’Abami agaciro bakavuga Nyabugogo, muri make bapfobyaga iyo migogo y’Abami, ubwo rero kuva icyo gihe na n’ubu byitwa Nyabugogo”.

Umwami watangaga ntiyashyingurwaga ahubwo yaratabarizwaga

Umugogo bivuga “Umurambo w’umwami” bikaba bigaragaza ko uwo mugezi witiriwe Imigogo y’abami b’u Rwanda yahambutswaga bagiye kuyitabariza i Rutare mu Buganza bwa Ruguru. Mbere y’uko bambuka uwo mugezi, babanzaga kuhakorera imihango ibanzizira kuwambukana bajya kuwutabariza.

Imwe mu mihango bahakoreraga irimo no kuvoma amazi muri uwo mugezi, bakayavanga n’ingwa y’inono n’amazi y’ubuhoro, bagakozamo icyuhagiro, barangiza bakayatera ku mugogo w’umwami watanze, ayandi bakayiyuhagira, bakabona kwambuka bajya kuwutabariza mu misezero yagenewe abami b’u Rwanda aho i Rutare.

Impamvu nyamukuru yatumaga bakora uwo muhango wo gutera icyuhagiro umugogo w’umwami watanze, yari ugukumira ibiza n’imyuzure bikomoka ku migezi n’ibiyaga biri mu Rwanda. Uwo muhango kandi wahamyaga imitsindo ku banyarwanda, ko umuntu wese uzagwa mu ruzi cyangwa se mu mugezi atazarohama cyangwa se ngo yicwe nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashoboka cyane kuko umugezi wa nyabarongo watembaga ugana muri uganda mbere yuko havuka ibirunga nyuma ugahindukira ugana epfo nkuko bimeze ubu. Iteka isi irahinduka bitewe nibihe nkuko kera imigabane yari ifatanye ikoze umwe. Ninkuko mubihe bizaza afrika hazacikamo inyanja ikavamo ibice bibiri. Gusa bitwara imyaniko. Nahariya wibaza byashoboka ahubwo wagakwiye kwibaza impamvu amazi yahindukiye ugashakirwa ubusobanuro

Sungura yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

None se umugezi waje kureka kwisuka muri Muhazi ryari? Byagenze bite kugira ngo uhindure icyerekezo ujye mu majyepfo kwisuka muri Nyabarongo? Ikindi kandi mu mvugo iboneye bavuga kwisuka ntibavuga kwiroha.

Gabin yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka