Menya inkomoko y’izina ‛Cyinzuzi’ ryitiriwe agace ko muri Rulindo

Imwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo, izwiho kugira amazina agaragaza amateka yaranze ako gace, aho bifatwa nk’ibimenyetso ndangamateka n’ubukungu bw’akarere ka Rulindo.

Amwe mu mazina ndangamateka y’imwe mu mirenge 17 igize ako karere, twavuga Bushoki, Buyoga, Kisaro Masoro, Mbogo, Rukozo, Rusiga, Kinihira, Cyinzuzi n’indi.
Kigali Today ikomeje kubashakira amwe mu mateka y’inkomoko z’ayo mazina, aho kuri ubu yabahitiyemo inkomoko y’izina Cyinzuzi ryitiriwe umurenge wa Cyinzuzi.

Mu gushaka kumenya ayo mateka mu buryo bwimbitse, Kigali Today yegereye Umusaza w’imyaka 72 utuye muri ako gace witwa Ntamakemwa Evariste, avuga ko inkomoko y’iryo zina yazanwe n’Igikomangoma Forongo, ari naho hakomotse izina Remera y’Abaforongo rizwi muri ako gace.

Ngo Forongo yari umwe mu ndwanyi zikomeye, ndetse bikavugwa ko ariwe wari uyoboye igitero cy’ingabo z’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Mibambwe l Sekarongoro Mutabazi, ubwo bahashyaga ingabo z’Abanyoro zashakaga gufata u Rwanda.

Uko Forongo yahaye ako gace izina Cyinzuzi

Bimenyerewe ko inzuzi ari ikiribwa gikomoka ku gihingwa cy’ibihaza/idegede (umwungu), ariko izina Cyinzuzi rikaba ryo ryarakomotse ku nzuzi z’igisabo iki bacundiramo amata, cyangwa iz’igicuma iki banyweramo urwagwa.

Nk’uko umusaza Ntamakemwa abivuga, ngo mbere y’urugamba rw’ingabo z’u Rwanda n’abanyoro, Forongo ngo yari azi neza ako gace aho yari yarahageze ashakira inka ze ubwatsi, nyuma y’uko aho yari atuye hateye amapfa aturuka ku izuba ryinshi, ubwatsi bukabura inka zikarumanga.

Ngo ubwo yageraga muri ako gace ashaka ubwatsi, ngo imwe mu nka ze yahise ibyara ariko akaba atiteguye ibikoresho bigenewe amata, atangira kwibaza aho akura ibyo bikoresho birimo igisabo n’ibyansi, dore ko muri uko kwimuka kw’igihe gito yari yabyibagiriwe iwe.

Muzehe Ntamakemwa ati “Izina Cyinzuzi ryaturutse ku Mugabo Forongo, ni nayo mpamvu ino hazwi ku izina rya Remera y’abaforongo, yaje ashoreye inka ze ashaka ubwatsi nyuma y’uko izuba rivuye ari ryinshi inka ze zibura ubwatsi”.
Arongera ati “Akimara kuhagera yubatse akazu ko kuba abamo, inka imwe mu nka ze ihita ibyara, atangira kwibaza aho akura igisabo”.

Ngo ubwo Forongo yibazaga uko abigenza, yatambagiye muri ako gace ashaka aho yakura igisabo, atungurwa no gusanga muri buri rugo ibisabo bijije ku mabaraza y’inzu, ibindi mu nzu z’abaturage, ari nako abona inzuzi zanitse aho mu ngo, abona imisozi y’ako gace igizwe n’igihingwa cy’inzuzi zera ibisabo n’ibicuma, ngo uwo mugabo (Forongo) biramushimisha cyane”.

Ngo uwo Forongo muri uko kwishimira umuco asanze muri ako gace wo guhinga izo nzuzi, nibwo yise ako gace Cyinzuzi, izina rihama rityo, nk’uko Ntamakemwa akomeza abivuga.

Ati “Ubwo Forongo yashakaga igisabo cyo gucundiramo amata nyuma y’uko inka ye ibyaye, yasanze ako gace buri muturage atunze ibisabo iwe ari nako abona inzuzi nyinshi mu ngo zabo, akabona n’imisozi igizwe n’igihingwa cy’inzuzu zera ibisabo n’ibicuma, nibwo yishimye ati aha ni Cyinzuzi, izina rihama rityo, ari naho hakomoka izina ry’umurenge wacu wa Cyinzuzi”.

Ntamakemwa avuga ko muri ako gace, hari ibikorwa binyuranye by’iterambere byagiye byitirirwa igisabo n’inzuzi, ati “N’ubu SACCO y’Umurenge wacu yitwa Igisabo SACCO”.

Avuga ko muri ako gace, uwo muco wo guhinga inzuzi zera ibisabo bawukomeje, ati “Dore naha mpagaze izi nzuzi zihinze ni iz’ibisabo, nanjye iwanjye ibisabo biriyo ndetse n’ibicuma ibi tunyweramo ibigage n’inzagwa byuzuye inaha”.

Uwo musaza yavuze ko atigeze abona Forongo, avuga ko ayo mateka yayabwiye n’abavutse mbere ye, aho avuga ko muri ako gace Imiryango y’abaforongo bahatuye kandi babanye neza.

Bivugwa ko Abaforongo baturuka mu bwoko bw’Abanyarwanda b’Abasindi, aho ngo bari bazwiho ubutwari ku rugamba, bakaba ari nabo bari mu ngabo z’u Rwanda batsindiye abanyoro ku musozi witwa Ngabitsinze, ahabereye isibaniro ry’urugamba Ingabo z’u Rwanda zaneshejemo abanyoro.

Uretse kugira umwihariko wo guhinga inzuzi zera ibisabo n’ibicuma, abatuye Cyunzuzi bamaze no guteza imbere ubuhinzi bwa kawa, aho bamaze kwiyuzuriza uruganda rutunganya Kawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane ndumva rulindo yacu ibitse amateka
Mwikoze naho hepfo mutumenyere inkomoka yizina KINIHIRA

Kwizera Alexis yanditse ku itariki ya: 10-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka