Menya inkomoko y’izina Cyasemakamba

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye mu bice bigize igihugu cyacu yabakusanyirije inkomoko y’Izina Cyasemakamba.

Inkomoko y'izina Cyasemakamba
Inkomoko y’izina Cyasemakamba

Mu kiganiro yagiranye n’umusaza Kayinamura Jean Baptise wo mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba yatangaje inkomoko y’iri zina Cyasemakamba ko ryaturutse kumugabo wari utuye muri aka karere ku ngoma y’umwami Rwabugiri witwaga Semakamba.

Umusaza Kayinamura w’imyaka 80 y’Amavuko uvuka mu Kagari ka Cyasemakamba, umudugudu wa Bwiza , umurenge Kibungo, avuga ko inyito y’aha hantu yaturutse ku giti cy’umuvumu cyatewe nuyu mugabo Semakamba icyo giti kiza gukura kiba inganzamarumbo kiba kini cyane abantu bagana i Kibungo bayoboza umunu akabarangira ko nibagero kuri icyo giti giteye kwa Semakamba ko baba bayobotse aho bajyaga.

Ati “ Iyo bavugaga ku Cyasemakamba babaga bavuga icyo giti cy’inganzamarumbo cyari giteye aho ku rugo rwe mbega umuntu wese washakaga kutayoba icyo gihe yifashishaga icyo giti nuko akamenya ko yageze mu gace yabaga yerekejemo hafi yaho uwo mugabo yari atuye”.

Kayinamura avuga ko nta bantu yigeze amenya bakomoka kuri uyu Semakamba kuko bose bapfuye uko imyaka yagiye itambuka.

Ati “ Nanjye ubwange ntawe nzi ariko nakuze ayo mateka Data ayavuga ndetse n’icyo giti cy’inganzamarumbo nakuze nkibona gusa uko ibikorwaremezo n’iterambere ryazaga mu mujyi cyaratemwe ubu aho cyahoze ntiwahamenya kuko hubatswe amazu akorerwamo ubucuruzi”.

Iri zina Cyasemakamba ryaje kumenyekana hose kubera icyo giti cyari giteye ku rugo kandi kugeza nubu niko hakitwa nubwo icyo giti kitakiharangwa.

Izina Cyasemakamba ryaje gukura rinitirirwa akagari ndetse na Sitade y’imikino muri aka karere ka Ngoma.

Semakamba avugwa mu mateka y’inyandiko iri mu mu Ngoro y’Ukwigira kw’Abanyarwanda iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga Semakamba wari warokotse uguhora k’umwami, yatanze ikirego arega umwami Rwabugiri nk’undi Munyarwanda uwo ari we wese.

Ayo mateka avuga ko Semakamba yabaga mu mutwe w’ingabo z’u Rwanda zitwaga Abatsinzi.

Amateka azwi avuga ko uyu mugabo yigeze ubutwari bwo kurega umwami w’u Rwanda witwaga Kigali IV Rwabugiri.

Semakamba yamuregeye mu ruhame rw’abandi Banyarwanda, amurega kumurenganya.
Byatangiye ubwo Rwabugiri yari ari muri rumwe mu ngo ze rwahoze i Rwamagana hanyuma umwe mu bagize umuryango wa Semakamba aza gutera icumu mu nda igikomangoma kitwaga Cyitatire, uyu akaba yari mwene Rwabugiri.

Intego y’uwo muntu ngo yari ukwica uwo mwana wa Rwabugiri bityo mu kwihorera, umwami akazica abagize umuryango wa bugufi wa Semakamba bose.

Ku bw’amahirwe ariko, Cyitatire ntiyapfuye ariko nanone ntibyabujije umwami guhora.
Yamureze kuba yarahoreye umuntu utarapfuye kandi bikaba byari bihabanye n’umuco w’u Rwanda.

Aka kagali kitiriwe Cyasemakamba
Aka kagali kitiriwe Cyasemakamba

Ntabwo Rwabugiri yari arezwe nk’umwami ahubwo yari arezwe nk’undi Munyarwanda wese wahemukiye mugenzi umuturage.

Mu nteko y’iburanisha n’umwami Rwabugiri yari ahari yumva ibyo bamurega nka Rwabugiri wahoreye umuntu utarapfuye.

Mu nteko iburanisha, abakuru ndetse n’umwami ubwe banzuye ko Rwabugiri atsinzwe.
Bamutegetse gushyingira umukobwa we uwo mugabo Semakamba kandi akamuha inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Semakamba ndamweye kd nintwari pe!!Agatinyuka akarega umwami kd Umwami Atari umuntu!

Ntwari yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka