Menya inkomoko y’izina Cyabakamyi
Umurenge wa Cyabakamyi ni umwe Mirenge icyenda igize Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amazina ya tumwe mu duce tugize igihugu cy’u Rwanda yabakusanyirije inkomoko y’izina Cyabakamyi.
Murekeyisoni Asia ni umubyeyi uvuka muri uyu murenge avuga ko impamvu bahise Cyabakamyi yakuze yumva ababyeyi be bavuga ko ari ahantu hororerwaga inka nyinshi maze ako gace kakabonekamo amata menshi cyane.
Ati“Ni agace kahozemo aborozi benshi, hakaba hari n’urwuri rw’imyambo nyinshi”.
Gusa ubu nta Nka nyinshi zigihari nko hambere kuko abantu bagiye bava mu bworozi bajya no muyindi mirimo.
Nubwo izina Cyabakamyi ryaturutse kuba muri aka gace hari ubworozi bw’inka nyinshi Bahati Chales avuga ko izina ‘Cyabakamyi’ ryakomotse ku Mwami Ruganzu Bwimba ubwo yageraga Cyabakamyi mu rucyerera asanga abashumba bakama inka ati “Aha ni Cyabakamyi.”
Ati“Sinibuka umwaka neza ariko ni aho izina ryavuye kubera igikorwa yasanze barimo bakora cyo gukama Inka.
Kuva icyo gihe ako gace kitwa Cyabakamyi ndetse nanubu. Bahati avuga ko aka gace karangwamo umuco wo gusangira amata nabahatuye ndetse ko kagikorerwamo ubworozi.
Nubwo aka gace karangwagamo inka nyinshi ubu byarahindutse kuko bakora n’indi mirimo itari iyubwororozi gusa.
Ku babyeyi batuye Cyabakamyi bemeza ko nta mwana warwaraga bwaki, kubera kubura amata, agahamya ko iri zina rijyanye n’imibereho y’abahatuye.
Ohereza igitekerezo
|
Nyanza igizwe n’ imirenge 10 ntabwo ari 9
HARIYA HANTU HITWAGA CYABAKANNYI. HARI ABAKANNYI B’UMWAMI. GUSA ABANTU BAMWE BAJE GUKEKA KO BAHAVUGA NABI BIVUGIRA CYABAKAMYI KUKO BYOROSHYE KANDI BIZWI NA BENSHI, NYAMARA MUZACUKUMBURE MUZASANGA UMUZI NYAWO ARI UWA CYABAKANNYI.
Iyo Centre igaragara nubwo iri mu murenge wa Cyabakamyi siho Cyabakamyi ivugwa. Aha ni I Mucubira .