Menya impamvu Sebeya na Mukungwa byabaye intandaro y’ibiza byibasiye u Rwanda

Nyuma y’uko ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku ya 2 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023 bisenyeye abaturage, 135 bahaburira ubuzima, ubushakashatsi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’Amazi (RWB), bwagaragaje ko umugezi wa Sebeya n’uwa Mukungwa iza ku mwanya wa mbere mu byateje ibyo biza.

Sebeya yateje ibiza byangije byinshi
Sebeya yateje ibiza byangije byinshi
Sebeya yibasiye Seminari nto ya Nyundo
Sebeya yibasiye Seminari nto ya Nyundo

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Hussen Bizimana, umukozi wa RWB, ushinzwe inyigo z’imyuzure, yavuze ku byogogo bya Sebeya na Mukungwa, bagendeye ku mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki ya 03 Gicurasi 2023.

Yavuze ko mu nyigo y’imyuzure bakoze bagendeye ku bipimo bafashe ku mugenzi wa Mukungwa n’indi migezi mito iwirohamo nka Nyamutera, Giciye, Rubagabaga n’indi, basanze hari aho amazi yageze kuri metero 12 z’ubujyejuru/ubuhagarike, ari nako yiruka ku muvuduko wa metero 50 mu isegonda, ibyo bituma ayo mazi asenya ku buryo budasanzwe.

Dr Bizimana yagarutse no kuri Sebeya yatwaye ubuzima bw’abaturage benshi, aho basanze inzu ziri mu manegeka zigomba gusenywa hifashishijwe ikoranabuhanga rya UPI ari 892, ariko inzu 1500 akaba ariwo mubare w’agateganyo w’iziri mu manegeka.

Sebeya yateje ibiza byangije byinshi
Sebeya yateje ibiza byangije byinshi

Mu cyateye ibyo bibazo harimo n’ibiraro byafunze amazi biba ngombwa ko yiroha mu baturage, birimo icyo kuri Diyosezi Gatolika ya Nyundo n’icyo kuri Ecole D’Arts de Nyundo, aho barimo kubikoraho mu buryo bwihuse, mu kubyongerera ingano ya nyayo ifasha amazi guhita.

Itandukaniro riri hagati ya Sebeya na Mukungwa

Dr Bizimana yavuze ku itandukaniri riri hagati y’Umugezi wa Mukundwa n’uwa Sebeya, aho imvura igwa muri Sebeya itandukanye n’iigwa muri Mukungwa, n’ubwo icyo iyo migezi ihuriyeho ari imvura nyinshi.

Ati “Sebeya na Mukungwa ni ahantu habiri hatandukanye. Imvura niyo yagwa muri iki kirere, iyamanutse iza muri Sebeya itandukanye n’ijya muri Mukungwa. Amazi yo muri Mukungwa atemba agana mu Nyanja ngari ya Méditerranée, mu gihe mu gice cya Sebeya ajya mu Kivu agasohokamo ajya mu Nyanja ngari ya Atlantique.

Mu byo iyo migezi ihuriyeho n’uko yombi iri mu gice cy’imisozi miremire y’Igihugu, ahibasirwa n’imvura nyinshi.

Ati “Iyo migezi iri mu gice cy’imisozi miremire y’Igihugu ahagwa imvura nyinshi, ni yo mpamvu imvura yaguye muri Sebeya n’iyaguye muri Mukungwa byendaga gusa. Ni uruhurirane rw’ibibazo byari byabaye mu mihindagurikire y’ikirere, inyanja ya Meditaranée n’iya Atlantique zirashyuha, bizamura icyo cyokotsi kirimo amazi menshi, biza bigana ku Rwanda imvura igwa ari nyinshi”.

Yavuze ko mu gihe imvura irimo kugwira icyarimwe mu Birunga mu gice cya Burera na Musanze, ayo mazi akamanuka ajya muri Mukungwa yakuzura agasandarira icyarimwe bikabyara imyuzure iza isenya.

Uyu musaza avuga ko aha hari hahinze umuceri ariko wose warengerwe
Uyu musaza avuga ko aha hari hahinze umuceri ariko wose warengerwe

Mu gukomeza gushakira umuti urambye ikibazo cy’ayo mazi aza agasenyera abantu, harimo kwigwa uburyo ibiraro byakorwa neza, nyuma y’uko bibaye intandaro ikomeye y’ibiza byasenyeye abaturage bitwara n’ubuzima bw’abandi.

Dr Bizimana asobanurira abanyamakuru ibijyanye na Sebeya na Mukungwa
Dr Bizimana asobanurira abanyamakuru ibijyanye na Sebeya na Mukungwa
Ikiraro gihuza Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Gakenke na Ngororero kiri mu byibasiwe n'ibiza
Ikiraro gihuza Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Gakenke na Ngororero kiri mu byibasiwe n’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikoranabunga rya UPI rikora rite ko aribwo naryumva?

Clement yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Guhindura icyubutaka bwagenewe gukoreshwa

Tom yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka