Menya impamvu isaha ya saa tatu yasubijweho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubuzima Ngamije Daniel basobanuye ko kuba isaha yo kuba buri muturage yageze mu rugo yongerewe iva kuri saa moya ishyirwa saa tatu, ari ukubera ko mu byumweru bitatu bishize byagaragaye ko ikwirakwira rya COVID-19 rigenda rigabanuka.

Mu masaha y'umugoroba abantu bamaze kumenyera ko bafata inzira bakerekeza mu rugo
Mu masaha y’umugoroba abantu bamaze kumenyera ko bafata inzira bakerekeza mu rugo

Babigarutseho mu kiganiro bagiranye na Televisiyo y’u Rwanda tariki 11 Nzeri 2020, mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.

Abajijwe impamvu isaha ya saa moya yasimbujwe saa tatu z’ijoro kuba buri wese yageze iwe, Minisitiri Shyaka Anastase yavuze ko byatewe n’imbaraga zakoreshejwe mu gukumira COVID-19 aho zatanze umusaruro mu kugabanya ubukana n’umuvuduko w’ubwandu bw’icyo cyorezo.

Yagize ati “Icyumvikana, ni imbaraga nyinshi twashyizemo muri iyi minsi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Muribuka mu byumweru bike bishize, ubwandu bwari butangiye kwiyongera kubera abantu bari batangiye kujya mu buzima busanzwe, basabana cyane ugasanga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ntibyubahirizwa”.

Arongera agira ati “Ariko uyu munsi imbaraga zashyizwemo n’inzego z’ubuyobozi, cyane cyane inzego z’ubuzima turabona ko icyorezo gitangiye kugabanya ubukana abantu ni bake bandura, ibyo bikaba bivuze kandi ko abantu bakeneye gukora ngo babeho.

Ariko icyifuzwa ni uko iyo saa tatu, itaza gufatira abantu mu nzira birukanka batwaye imodoka cyane cyangwa biruka n’amaguru, ahubwo isange abantu bageze mu rugo”.

Minisitiri Shyaka avuga ko n’ubwo ubukana bwa COVID-19 bigaragara ko bugenda bugabanuka, ngo birasaba ko abantu bakomeza gukurikiza amabwiriza kugira ngo icyo cyorezo gikomeze kwirindwa.

Ibisobanuro bya Minisitiri Shyaka birashimangirwa na Minisitiri w’Ubuzima Ngamije Daniel, wemeje ko mu byumweru bitatu bishize abandura icyorezo cya COVID-19 bagabanutse ku buryo bufatika, aho ubwandu bushya butakizamuka nk’uko byari mu minsi ishize.

Agira ati “Ibi tubifata nk’ingaruka z’ingamba zafashwe mu byumweru bitatu bishize byo gukurikirana cyane cyane abantu bari bafite ubwandu ahantu hatandukanye, cyane cyane aho bacururiza mu masoko no mu yandi mazu y’ubucuruzi, bituma hafatwa ingamba zo kubigisha bamara iminsi badakora aho bapimwe bagasubira mu kazi bagabanyirijwe imibare ku buryo bahana intera bihagije”.

Arongera ati “Ikindi ni uko abantu bamaze kumenya ubukana bw’iyi ndwara, ukwiyongera kw’imibare kwaberetse ko iyo abantu badakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bikurikirwa n’uko imibare yiyongera ahantu hatandukanye ndetse ikaza kugera no mu bantu bafite ibibazo byihariye by’ubuzima ndetse bamwe bikabaviramo gupfa”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu bindi byagabanyije ubwandu ari uko n’abashidikanyaga bamaze kumenya ko badakwiye kubona icyo kibazo mu buryo bworoshye. Yemeza ko kuba abantu bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bikomeje gutanga umusaruro mwiza.

Yavuze kandi ko igihangayikisha ari uko umubare wiyongera w’abandura ugera mu bantu benshi, ugera no mu bafite ibibazo by’ubuzima ibyo bigakomeza gutera impfu nyinshi, akaba ari ho ahera asaba abantu kumva neza ubukana bw’icyo cyorezo no kucyirinda.

Mu bindi byemezo bishya ku cyorezo cya COVID-19 byafatiwe mu nama ya Guverinoma, harimo ibivuga ko abatuye mu Karere ka Rusizi bakomorewe bemererwa gukora ingendo zijya mu zindi Ntara mu gihe bifashishije ibinyabiziga byabo bwite.

Kuri icyo cyemezo cyafashwe, Minisitiri Ngamije yavuze ko Rusizi yakomorewe bitewe n’uburyo yitwaye neza ubwo bari barakomanyirijwe. Ni ho ahera abasaba gukomeza gahunda nziza bihaye zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Rusizi, muri iyi minsi ishize mwagiye mubona ko mu mibare y’abanduye dutangaza mu masaha y’umugoroba muri Rusizi yagiye igabanuka, abantu bake bake batanu batatu ku buryo umuntu yavuga ko byari bigeze ku gipimo kidatandukanye n’ibyo tubona i Kigali.

Nta mpamvu rero yari gutuma tubuza abantu kujyayo bakoresheje imodoka zabo bwite nk’uko muri Kigali bimeze. Mu buryo bwo gutwara abantu benshi ni byo bikimeze nka Kigali mu kwirinda ikivunge cy’abantu”.

Minisitiri Ngamije yashimye abaturage bo mu Karere ka Rusizi ku myitwarire myiza ikomeje kubaranga agira ati “Ni igisubizo, ni ingaruka zo kwitwara neza, ni ukuvuga ngo Abanyarusizi ni uburyo bwo kubashimira ko bitwaye neza kandi bakomereze aho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka