Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwasobanuye impamvu hari imihanda itanu yo Mujyi wa Kigali yazamuriwe ibiciro byo gutwara abagenzi, bitandukanye n’ahandi kuko ho byagabanyijwe ugereranyije n’ibyashyizweho muri Covid-19.

Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by'ingendo aho kubigabanaya
Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by’ingendo aho kubigabanaya

Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yagiranye na RBA ku wa 18 Ukwakira 2020, yasobanuye ko kuba ibiciro byariyongereye kuri iyo mihanda byatewe n’uko uburebure bwayo butari buhuye n’ubwabazwe mbere.

Ati “Mu Mujyi wa Kigali hari ‘lignes’ 57, muri zo hari eshanu aho ibiciro byiyongereye, bikaba byaratewe n’uko ibirometero by’iyo mihanda byiyongereye kandi hari hakigenderwa ku biciro bya 2018. Habayeho rero gusubiramo gupima imihanda”.

Ati “Urugero nk’umuhanda Nyacyonga-Nyabugogo, twawubariraga Km 10 ariko dusubiyeyo kugenzura dusanga ufite Km 14 na metero 100. Hari kandi n’umuhanda Kimironko-Nyabugogo wabarirwaga Km 12 dusanga ufite Km 13 na metero 500. Hari n’umuhanda Batsinda-Nyabugogo n’uwa Kanombe-Remera unyura Kibaya, iyo na yo hari icyiyongereyo, ariko mu Ntara ntaho byazamutse”.

Akomeza avuga ko icyo kibazo cy’imihanda itari ijyanye n’ibiciro yahawe cyari kizwi, gusa ngo hari hataragera ko bihindurwa.

Ati “Abatwara abagenzi bari barabitubwiye ariko tubasaba kwihangana kugera igihe ibiciro bizasubirirwamo muri rusange. Ikibazo twari tukizi ariko twashakaga kubihuza n’iri hinduka ry’ibiciro tunakosora aho twari twibeshye ku burebure bw’iyo mihanda”.

Ku kijyanye n’uko hari abavuga ko RURA yaba irengera abashoramari mu gutwara abagenzi kurusha abaturage, uwo muyobozi avuga ko atari byo kuko impande zombi zitabwaho.

Ati “Byaravuzwe ariko si byo, turebye nko mu gihe cya Covid-19, bisi yari isanzwe itwara abantu 30 ntiyarenzaga 15, kuki igiciro kitikubye inshuro ebyiri? Ni uko tuba tuzirikana umuturage ngo tutamuremereza cyane. Nyuma y’amezi hafi atanu bakora gutyo, twahinduye ibiciro twitaye ku bushobozi bw’umuturage ariko tunareba ko utanga serivisi atazagera aho ahagarika”.

Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA
Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA

Ati “Iyo udashyizeho igiciro gikwiye, tugera aho ushinzwe gutanga serivisi bimunanira akaba yahagarika ntituyibone, burya serivisi ihenze kurusha izindi zose ni itaboneka. Ni yo mpamvu twita ku muturage kugira ngo habe igiciro kiri hasi bishoboka, ariko kandi kitari hasi cyane ku buryo utanga serivisi bimunanira”.

Lt Col Nyirishema yavuze kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo mpamvu ngo bashakisha icyakorwa kugira ngo umuturage adakomeza kuremererwa, ariko ngo barakomeza kubiganiraho n’izindi nzego, gusa ngo ibiciro ntibyahita byongera kuvugururwa kuko biba byarizweho.

Ibiciro bishya byo gutwara abagenzi mu gihugu hose byasohotse ku wa 15 Ukwakira 2020, benshi mu baturage bakaba bari bizeye ko bizasubizwa ku bya mbere ya Covid-19 ariko si ko byagenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibiciro byariyongereye RURA nireke gushimangirako muntara bitazamutse? Urugero:Mbere ya Covid 19 Nyabugogo-Nyanza yari1850f non’ub ni 2310f muretse kubeshya ko nkubu mwabikoze mugendeye kuki? Ese ko muri kuvugako mwagendeye Ku bilometero Uyu muhanda Nyabugogo- Nyanza wariyongereye? cg nahandi? Ababifite munshingano babyumve bagir’icyo babikoraho,Esubu mur’ibibihe byiki cyorezo? Amafaranga yavahera? Babuze kubikorambere? None? Ahaaaa! Iterambere ry’Umuturage rizasubir’inyuma!kd Nyakubahwa President wacu POUL KAGAME nta byo yadusezeranije! nibikomeza gutya tuzasubira kuri GAKONDO YACU DUTYAZ’AKARENGE

Vestine yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Ariki RURA mwasetsa! Haribibazo nshaka kwibariza uwo muyobozi:
1. Ibirometero mubara nibyiki ko nubundi tutishyura ibirometero? Kokuva tap and go zaza twishyura urugendo rwose aho waba ugiriye mumodoka iyomibare mutuzanamo mutwumvisha ibirometero niyiki?
2. Izonyungu zutanga service mwitaho ziruta uwabicaje muribyo Biro ariwe muturage ziturukahe? Iyo mwifata mukatubeshya muzingo abanyarwanda ninjiji? Ntakintu nakimwe mwaheraho muzamura ibiciro kugera kuriruriya rwego nibakandi abobashoramari bibananiye ahokwica umuturage nimibisubize reta idaharinira inyungu imisoro dutanga irahagije kugirango bikorwe. Enough is enough! Mwaratwibye muri tap and go turatuza this time mwumve ikibazo cyarubanda.

Uwase yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Uwase ndagushyigikiye cyane ntibagashyigikire abashoramari ngo bibagirwe umuturage ubuse tutazigiye Ayo mafaraga bayacande?

Seth yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ntamugayo baba bagenda muzabo.Abadepite bacu twitoreye nibatuvuganire.Noneho RURA irashaka kugaruriza abo bashoramari igihombo bagize muri Covid -19?RURa muzicare mwumve discour his excellent yagiranye na RBA,.Tuziko perezida wacu akunda abaturage be,Nawe arimo arabyumva ibibazo byacu.Ngo ntimwabisubiramo?

Alphonse yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ndabashimiye ukomwitanga mukadushakira amakurumeza Gusa ngentuye Ikiramuruzi numviseko muntara kontabiciro byingendo byazamuwe kotwageraga nyabugogo ku 2020 none 2670nibanibukaneza ubwoseko muvugako atazamutse barimokutwiba? mutubarize murakoze

Gisagara gaspard yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ibintu bya rura ntabuziranenge bifite, urugero; kubiciro byingendo kuva kayonza ugera rwinkwavu badhyizeho amafranga menshi . aruta kuva kayonza ugera nyankora . kandi kuva kayonza ugera nyankora warenze rwinkwavu . ni ukuvugako batahazi babyunva mumagambo gusa . bagabanye ibiciro rwose abagenzi turi kubirenganiramo

kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka