Menya impamvu FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi atari ishyaka asobanura n’impamvu yabyo.

Muri Videwo igaragara ku rubuga rw’ Umuryango wa FPR-Inkotanyi Hon. Gasamagera Wellars yagize Ati "Umuryango wa FPR-Inkotanyi si ishyaka, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ni umutwe wa politiki, kuva ugishingwa mbere na mbere, wifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakajyamo nta n’umwe uhejwe ariko nta n’umwe ubihatiwe.

Yakomeje agira ati "Ntabwo tubyita ko ari ishyaka, tubyita ko ari Umuryango kuko tudaheza, kuko tutagira ikarita y’umunyamuryango kandi twifuza ko n’abo batari abanyamuryango nabo bazamo."
Impamvu bataryita ishyaka nuko ubundi ishyaka rigira abantu barijyamo, aho baba bari bikamera nka ‘club’ kuko utarimo ntabwo aba arimo.

Ati “Ariko twebwe turavuga ngo n’utarimo na we naze. Niyo mpamvu rero tutabyita ishyaka rya politiki, tukaryita Umuryango kuko duhuje Abanyarwanda bose babishaka kandi twifuza ko nta n’umwe wahezwa cyane cyane iyo twemeranya kuri ya mahame tugenderaho."

Hon. Gasamagera yavuze ko bisaba umutima w’umuntu kugira ngo winjire muri FPR-Inkotanyi kuko ugiye muri uyu muryango adahabwa icyangombwa kimuranga.

Ati "Iyo uwugiyemo nta karita baguha, ni umutima wawe ujyanamo ndetse n’aho ushakiye, ushobora kuwuvamo nabyo biremewe, n’iyo umuntu yavuye mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, aba ashobora kongera kuwugarukamo”.

Hon. Gasamagera avuga ko yirirwa yakira amabaruwa y’abantu bamubwira ko bavuye mu Muryango ariko bashaka kuwugarukamo.

Ati “Icyo kintu rero cyo guhuza Abanyarwanda bose nicyo dushyira imbere."

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite amahame arimo Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage; Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; no Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka