Menya impamvu Abayisilamu bagombaga kujya i Makkah bakererewe

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi Mukuru wa Eid Al Adha, Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko abayisilamu bose byari biteganyijwe kubajyana gukora umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka, bose bagiyeyo, nubwo hari ibibazo byari byagaragayemo.

Sheikh Salim Hitimana yasobanuye ikibazo cyabaye ku bashakaga kujya i Makkah
Sheikh Salim Hitimana yasobanuye ikibazo cyabaye ku bashakaga kujya i Makkah

Yagize ati “Ikibazo cyari cyabayeho, ibi bikorwa tubikorera mu ikoranabuhanga, murabizi ikoranabuhanga akenshi rigira ibibazo, hari ikibazo cyari cyabayeho cyo gutinda kuboneka kwa Visa zimwe na zimwe, tubanza kubona izigera muri 34, izindi ziza zikererewe, ariko icyiza ni uko bose bashoboye gukora umutambagiro mutagatifu ku gihe. Ibikorwa by’umutambagiro mutagatifu bitangira ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa Dhul Hijja, ni ukuvuga ngo byatangiye ku wa mbere, aba Hadji bacu ku wa kane bari mu Mujyi wa Makkah.”

Akomeza agira ati “Bashoboye gusura n’ahandi hantu nyaburanga, bajya n’i Madina, nta kibazo cyabayemo. Icyo twakererewe gusa ni iminsi ibiri, kuko muri gahunda yacu twateganyaga ko bazagenda tariki 19 Kamena, ariko bashoboye kugenda mu ijoro rya tariki 22 rishira 23, ni ikibazo kitaduturutseho, ariko gifite n’ibisobanuro.”

Buri mwaka Abayisilamu bakorera umutambagiro mutagatifu i Makkah mu gihugu cya Saudi Arabia, mu rwego rwo kubahiriza inkingi ya gatanu mu zigize idini ya Islam.

Ni umutambagiro ukorwa n’abayisilam baba baturutse hirya no hino ku Isi, bawumaramo igihe kigera mu byumweru bibiri, bakazavayo bitwa aba Hadji ku bagabo na ba Hadjat ku bagore.

Ukorwa buri mwaka mu kwezi kwa 12 mu mezi ya Kisilamu, kwitwa Dhul Hijja, kumwe mu mezi agendera ku mboneko y’ukwezi, aho ibikorwa by’uwo mutambagiro mutagatifu bitangira tariki ya 8 y’uko kwezi.

Muri uyu mwaka mu Rwanda hagombaga kuva Abayisilamu 95, bari basabye umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), ko wabafasha gukora uwo mutambagiro.

Ni urugendo rukorwa n’uwishoboye kubera ko kuri iyi nshuro byasabaga gutanga Amadolari 6,300 (asaga miliyoni 7,5Frw), akurwamo aya Visa ibemerera gukorera umutambagiro mutagatifu i Macca, hamwe n’ayo kurya ndetse no kunywa.

Umutambangiro mutagatifu ukorwa n’Abayisilamu, uyu mwaka wagize umwihariko kubera ko witabiriwe n’abagore benshi ugereranyije n’abagabo, bitandukanye n’imyaka yawubanjirije, kubera ko wasanga umubare munini ugizwe n’abagabo.

I Makkah hahurira imbaga y'Abayisiramu baturuka ku Isi yose
I Makkah hahurira imbaga y’Abayisiramu baturuka ku Isi yose

Amina Iraguha ni umusilamukazi utuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko kuba muri uyu mwaka igikorwa cy’umutambagiro mutagatifu cyaritabiriwe n’abagore benshi, ari ikintu cyateye n’abandi ishaka ryo kumva ko nabo baharanira kubigeraho.

Ati “Ishusho byaduhaye ni nziza cyane, kubona nk’umukobwa mugenzi wawe yaragiye gukora Hijja, nawe bihita bigutera akantu, ugahita uvuga uti nanjye In Sha Allah ubutaha nzajyayo ku bushobozi bwa Nyagasani.”

Mu minsi ishize nibwo hagiye hacicikana amakuru atandukanye yavugaga ko mu bayisilamu bagombaga gukora umutambagiro mutagatifu, 28 bonyine ari bo bashoboye kugenda na bo bageze i Dubai, basanga babiri muri bo bafite Visa z’impimbano, biba ngombwa ko bagarurwa mu Rwanda.

Muri uyu mwaka abayisilamu barenga miliyoni ebyiri baturutse hirya no hino, nibo bashoboye gukora umutambagiro mutagatifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka