Menya imihanda uzakoresha ku Cyumweru habaye “Kigali International Peace Marathon”

Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izifashishwa n’abatwara ibinyabiziga, mu gihe hari imwe mu izifashishwa muri Kigali Peace Marathon izaba ifunze.

Umuhanda wo ku Gisimenti ugana Stade Amahoro uri mu izaba ifunze.
Umuhanda wo ku Gisimenti ugana Stade Amahoro uri mu izaba ifunze.

Iyo mihanda ni izengurutse icyahoze ari KIE na Stade Amahoro - Gisimenti - Gishushu – MINIJUST - Ninzi Hotel - Rond Point ya KBC - Hotel Novotel na Gishushu - Nyarutarama MTN Centre - mu Kabuga ka Nyarutarama werekeje kuri Aberdeen House - umuhanda uzengurutse Vision 2020 estate.

Iyo mihanda izaba ifunze kuva saa kumi za mugitondo kugeza sa sita z’amanywa kuwa cyumwru tariki 21 Gicurasi 2017.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje imihanda ishobora kuzifashishwa n’abafite ibinyabiziga bashaka gukomeza gahunda zabo.

Abaturutse mu bice bya Kibagabaga na Kimironko bazakoresha: Kimironko – Kigali Parents – kuri 12 – Remera – Giporoso- Prince House – Sonatube – Rwnadex – mu Kanogo berekeza mu Mujyi cyangwa Nyabugogo.

Abaturutse Remera na Kanombe bashobora guca: Prince House - Rwandex - Kanogo berekeza mu Mujyi cyangwa bagaca kuri “Poids-Lourds” berekeza Nyabugogo.

Abaturutse Kicukiro berekeza Kacyiru bashobora guca: Sonatube - Rwandex - Kanogo - Kimicanga - Kacyiru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba gushyigikira marathon

Rutavogerwa Samuel yanditse ku itariki ya: 20-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka