Menya igitera ubwiyongere bw’abiyahura mu Karere ka Musanze

Ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu Karere ka Musanze, aho mu kwezi kumwe batandatu bamaze kwiyahura, abenshi bakaba bifashisha umuti wica udukoko witwa Tiyoda cyangwa iyindi.

Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert

Abenshi muri abo biyahura, barokorwa n’uko abaturage batanga amakuru bakagezwa kwa muganga mu buryo bwihuse, bakavurwa bagakira.

Umubare munini w’abiyahura ni igitsina gore, aho muri abo batandatu bamenyekanye, batanu muri bo ari abagore.

Ku itariki 24 Mata 2023, mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umwana w’umuhungu w’imyaka 16 yanyweye tiyoda arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yaba yiyahuye bitewe n’itotezwa umubyeyi we witwa Habiyambere akorera umuryango, kugeza ubwo uwo mwana wiyahuye yararaga aho abonye, nyuma y’uko we na nyina na barumuna be bari barirukanwe mu rugo.

Umugore w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, yanyweye tiyoda atabarwa itaramuhitana, ajyanwa kwa muganga mu Kigo Nderabuzima cya Bisate, nyuma aza gutaha yorohewe.

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki 12 Gicurasi 2023, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo we, aho yari yamuhaye amafaranga ngo ajye kumurangurira ibitunguru, dore ko asanzwe akora ubucuruzi buciriritse, atungurwa no kubona ba nyiri ibitunguru umugabo yafashe baza kumwishyuza, aribwo yahise anywa tiyoda.

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2023, mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, umugore w’imyaka 32 yanyweye umuti wica udukoko, abaturage batanze amakuru ahita agezwa mu bitaro bya Ruhengeri, aravurwa.

Biravugwa ko ngo icyamuteye kwiyahura, ari amakimbirane yagiranye n’umugabo we w’imyaka 34, nyuma y’uko aketse ko yashatse gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 w’uwo mugore, atabyaranye n’umugabo we.

Ku itariki 14 Gicurasi 2023, umugore w’imyaka 39 wo mu Kagari ka Kamwumba mu Murenge wa Nyange, yanyweye umuti w’imyaka witwa ‘Rocket’, aho kugeza ubu hataramenyekana icyamuteye kwiyahura.

Uwo mugore yahise agezwa kwa muganga mu Kigo Nderabuzima cya Musanze, aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ni iki gikomeje gutera abantu kwiyahura?

Mu kumenya igitera iryo zamuka ry’imibare y’abiyahura mu Karere ka Musanze, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko imibanire mibi mu miryango ariyo ikomeje guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, bigashora abantu mu kwiyahura.

Ati “Imibare y’abiyahura iragenda izamuka, aho kuva ku itariki 17 Mata kugeza kuri 17 Gicurasi 2023, tumaze kubona abantu batandatu biyahuye”.

Arongera ati “Icyo tugenda tubona, biraturuka ku makimbirane cyangwa se ukutumvikana mu bagize imiryango, kandi ni ibintu bigenda bigaragara hose, mu mitekerereze cyangwa ubuzima bwo mu mutwe, iyo abantu badashoboye kwakira ibibagora muri sosiyete barimo, bihungabanya cyane ubuzima bwo mu mutwe”.

Uwo muyobozi yavuze ko uko kwiyahura kuri guturuka ku mibanire mibi hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abashakanye.

Ati “Hari aho ubona umwana atumvikanye n’ababyeyi agahitamo gushyira akadomo mu buzima bwe, hari abagore cyangwa abagabo batumvikana ukabona bafashe icyemezo kibi cyo kurangiza ubuzima bwabo. Ibyo byose biraterwa n’ibyo bibazo by’imibanire n’imibereho mibi iri muri sosiyete, bigenda bigahungabanya ubuzima bwabo bwo mu mutwe bikagera ku rwego rukomeye, binaganisha ku gushyira akadomo ku buzima bwabo”.

Uwo muganga yavuze ko igisubizo kuri icyo kibazo, kigomba guhera mu nzego z’imiryango, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, inshuti z’umuryango n’ahandi.

Ibitaro bya Ruhengeri nabyo bikomeje gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo, ati “Batandatu biyahuye mu Karere ka Musanze mu kwezi kumwe ni benshi, abakozi bacu bashinzwe ibijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe no kuvura uburwayi bujyanye nabwo, twagiye tubashyikiriza ibyo bibazo tugenda tubona, bagakorana n’abakozi nk’abo bari mu bigo Nderabuzima. Muri iyi minsi bari no kwitabira inteko z’abaturage batanga ubujyanama, mu rwego rwo kubarinda ibyo bibazo bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo”.

Dr Muhire yagarutse no ku kibazo cy’uko umubare munini w’abiyahura ari ab’igitsina gore, avuga ko n’ubwo hatarakorwa ubushakashatsi, amarangamutima y’umugore mu mitekerereze atandukanye n’ay’umugabo.

Ati “Burya ubuzima bwo mu mutwe bujyana n’amarangamutima cyane, kandi ntabwo abagabo n’abagore bayanganya. Uburyo bakira ibibazo n’uburyo bibahungabanya ntabwo bingana, ni kimwe mu byabitera, ariko bikeneye ko abantu babicukumbura bakareba impamvu bikomeje kugira ingaruka ku bagore”.

Ubuyobozi bw’akarere bwagize icyo buvuga kuri icyo kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye Kigali Today ko babona ko umubare w’abantu bagerageza kwiyahura uri kuzamuka, bagendeye no kuri raporo z’ibitaro.

Yavuze ko indwara y’agahinda gakabije yaba ariyo ishobora kuba nyirabayazana b’icyo kibazo, hakabaho n’umuco wo guceceka ku muntu ufite ubwo burwayi, ngo ataza kwiha rubanda cyangwa kwimena inda, rimwe na rimwe bakagana ibyumba by’amasengesho birengagije abaganga, ugasanga indwara iramurenze kugeza ku rwego rwo kwiyahura.

Uwo muyobozi avuga ko bashyize imbaraga mu bukangurambaga bifashishije abahuguwe ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Abantu ni bumve neza ko niba bafite ibibazo badakwiye kubiceceka, dufite abantu benshi bashobora gufasha muri ibyo bibazo, barimo Inshuti z’ubuzima, hari Abahumurizamutima bakorera mu mirenge inyuranye, hari n’abaganga mu bigo Nderabuzima n’Abajyanama b’ubuzima, bahuguwe ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe”.

Uwo muyobozi yavuze ko abaturage bataritabira kugana abo bafite ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe, ari nayo mpamvu ibyo bibazo bikomeje kuvuka, hakaba hakomeje ubukangurambaga.

Yagize icyo asaba abaturage, ati “Icyo twasaba abaturage ni ukutihugiraho, uwo babonye afite ibibazo bakamwegera mu buryo bushoboka, atakubwira ibyo bibazo ukaba wakwegera ubuyobozi ugatanga ayo makuru, uti ndabona kanaka afite ibibazo kandi akomeje kwihugiraho, natwe tukareba uburyo twamufasha”.

Arongera ati “Ufite ikibazo niyihutire kujya kwa muganga, kuko indwara z’agahinda gakabije zifata n’intekerezo za muntu zirahari kandi zirica, kubera ko zisunikira umuntu mu kwiyahura, twirinde kuzikerensa zitadutwara ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubana numuntu undakunda bigutunguye nyuma ukagira umukunzi wizera ukabura uburyo mubana bigahora bikubabaje aho byo nibyavamo iyondwara yagahinda gakabije?

elias yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka