Menya ibyuho umutungo wa Leta ucamo unyerezwa

Isesengura ku mikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta riragaragaza ko hari amafaranga adakorerwa igenzura, bigatuma akoreshwa nabi cyangwa akanyerezwa.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadia Biraro, avuga ko ibyuyho byo kunyereza umutungo wa Leta bigaragara mu mitangire y'amasoko
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro, avuga ko ibyuyho byo kunyereza umutungo wa Leta bigaragara mu mitangire y’amasoko

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Internetional Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko inkiko zikigaragaza intege nke mu gukurikirana abanyereje umutungo wa Leta, kimwe no kuba abahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo badakurikiranwa ngo ugaruzwe uko bikwiye.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari ukaba warasojwe nibura miliyali zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda zigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko zanyerejwe cyangwa zigakoreshwa nabi.

Ingabire kandi avuga ko hari amafaranga ava mu baterankunga kandi Leta iba izayishyura atagenzurwa, no kuba hari ibigo bitarajya ku rutonde ruzagenzurwa kuko kugeza ubu Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agera mu bigo 86% kugeza ubu.

Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculée, avuga ko kuba ibyo bigo bitagenzurwa byatuma umutungo bikoresha unyerezwa cyangwa ugakoreshwa nabi, kuko utagenzurwa agatanga urugero ku Kigo cya Iwawa cyashyiriweho kugorora inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Agaragaza kandi ko amafaranga ava mu baterankunga usanga atagenzurwa hitwajwe ko hari ukuntu abayatanze bafite ibyo bakurikije bidakorwaho n’izindi nzego, nyamara ayo mafaranga aba yarageze mu mutungo wa Leta kandi azishyurwa na Leta.

Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ibyuho bikigaragara mu butabera butagaruza ku gihe ibyanyerejwe no gukurikirana abakekwaho kunyereza ibya Leta
Umuyobozi wa TIR Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ibyuho bikigaragara mu butabera butagaruza ku gihe ibyanyerejwe no gukurikirana abakekwaho kunyereza ibya Leta

Agira ati “Nk’amafaranga atangwa na Banki Nyafurika Istura Amajyambere ugasanga abayakoresha baravuga ko hari uburyo azakoreshwa, ese aba atazishyurwa na Leta, ese umuntu iyo umuhaye ishuka unamwigisha uko ayisasa cyangwa”?

Umugeznuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro, avuga ko ibyuho byo kunyereza umutungo wa Leta bikigaragara mu mitangire y’amasoko, uburangare no kutanoza inshingano kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta, kabone nubwo hashyizweho uburyo bwo gutanga amasoko mu ikoranabuhanga.

Agira ati “Ibyuho biracyagaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta, nubwo bikorwa mu ikoranabuhanga ariko ntibikuraho ko wa muntu usanzwe abikora nabi ukirimo azakomeza gutuma amasoko atangwa mu buryo bunyuranyije amategeko, buri wese yari akwiye guhagarara yemye mu izamu rye aho kwiryamira”.

Avuga ko ibyo bituma za miliyali z’amafaranga zisubizwa mu kigega cya Leta adakoreshejwe kubera ko abashinzwe kuyakoresha batubahirije inshingano zabo, hakaba hakinagaragara inzego zitinda kwishyuriza abaturage bikigaragara muri Minsiteri y’Imari n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’inzego z’ibanze bitanoze neza.

Senateri Nkusi Juvenal, wigeze no kuyobora Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, avuga ko ibyuho mu kunyereza umutungo wa Leta bikigaragara mu kutishyurira igihe abakoze imirimo no kwishyura amafaranga y’umurengera ku bikorwa runaka.

Avuga ko Leta idashobora guteganya ibikorwa runaka nta ngengo y’imari ibiteganyirijwe ihari, ariko ugasanga habayeho uburangare no gusuzugura abakoze imirimo runaka ku bashinzwe kubishyura.

Senateri Nkusi asanga abanyereza umutungo wa Ltea baciye icyuho mu kwishyura amafaranga y'umurengera
Senateri Nkusi asanga abanyereza umutungo wa Ltea baciye icyuho mu kwishyura amafaranga y’umurengera

Agira ati “Ni uburangare no gusuzugura abakoreshejwe, buriya ni uko bitashoboka, iyaba na bo babahagarikira umushahara n’ukwezi kumwe ngo urebe ko batumva ukuntu babaza abo bakoresheje, buriya ni uburangare kandi bubabaje”.

Nkusi avuga ko abatanga amasoko usanga bafite uburyo bakorana na ba rwiyemezamirimo bagamije ruswa, aho usanga hari n’abategurana ibitabo by’amasoko kuba inshuti na ba rwiyemezamirimo hagamijwe kubaha amasoko mu buryo butemewe, n’andi makosa akigaragara mu mitangire y’amasoko.

Mu rwego rwo kugenzura imikorshereze y’imari n’umutungo wa Leta, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’imicungire by’imari ya Leta (PAC), yatangiye guhamagaza ibigo bya Leta ngo byisobanure kuri raporo y’Umugenzuzi Mukru w’Imari ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe yewe yewe. Kunyereza umutungo wa leta? Gusa birababaje cyane akawamugani uvuga ngo: Qui tue qui, à qui jeter la pierre. Ejo twarumiwe aho RDB na IREMBO byitana ba mwana kuri 408000 euros zarigise. Ko manza harimo ikibaba cyo kwihishamo? Nyuma yibura ryayo Rwf, Umuntu aguze amazu 5 ku Kimihurura (aho yaguze na Mme wa Gerard, Eric, Theogene, Gakwavu, Mathias) kandi mubyukuri urebye imyaka ye ntashobora no gutunga byibuze iye 1 bwite. Ikibabaje nuko yatangiye kugurisha zimwe abinyujije ku mushumba we witwa Ngarambe aho yagurishije kwa Mathias kuri 4.5millions (yifashishije uwo Mathias) ahantu hari habanjye kugurwa 7millions.

Good yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Ayo babona banyereje ni make cyane.Buri mwaka,nkeka ko nibuze hanyerezwa 500 billions RWF.Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 21-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka