Menya ibyo uwahombejwe na Covid-19 aba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo imugoboka

Leta yashyizeho ikigega cya Miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka abacuruzi n’abandi banyemari ibikorwa byabo byazahaye kubera Covid-19, hakaba hari ibyo bagomba kuba bujuje kugira ngo bagurizwe kuko iyo nguzanyo idahabwa bose.

Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa, asobanura iby’iyo nguzanyo n’abo igenewe mu gihe baba bayifuza.

Agira ati “Ni inguzanyo wakwaka kugira ngo uzahure ubucuruzi bwawe, rushobora kuba ari uruganda rwari rwarahagaze, ushobora kuyisaba ushaka gutumiza ibikoresho by’ibanze cyangwa kurutunganya. Ushobora kuba uri umucuruzi muto ariko igishoro cyarahuye n’ikibazo kubera Covid-19, iyo nguzanyo rero wayihabwa ikazahura ubucuri bwawe, gusa si buri wese uyihabwa”.

Avuga ko iyo nguzanyo n’ubundi inyura muri Banki cyangwa ikindi kigo cy’imari umuntu asanzwe akorana na cyo, akakigezaho umushinga we, basanga ukwiye guhabwa iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8% ukayihabwa.

Abacuruzi barebwa n'icyo kigega barasabwa kucyitabira ngo bahabwe inguzanyo
Abacuruzi barebwa n’icyo kigega barasabwa kucyitabira ngo bahabwe inguzanyo

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Rwigamba Eric, agaruka kuri bimwe mu byo umuntu uhabwa iyo nguzanyo agomba kuba yujuje.

Ati “Bimwe mu bigenderwaho ni uko umucuruzi mbere ya Covid-19 yakoraga, niba yari afite umwenda muri Banki akaba yarawishyuraga neza, akanabasha kugaragaza n’ingaruka icyorezo cyamugizeho. Ushobora kuba utarakoraga mbere ya Covid-19, ariko ukaba ushaka gukora umushinga w’ibifasha kuyirinda, nko gukora udupfukamunwa, imiti isukura intoki n’ibindi”.

Ibindi bigenderwaho nk’uko Nsanzabaganwa abivuga, ngo ni ubunyangamugayo bw’umuntu ku bijyanye no gusora.

Ati “Abacuruzi bagomba kuba ari inyangamugayo, abanini bagomba kuba batanga neza umusoro ku nyongeragaciro n’indi, abato bakaba bishyura neza ipatanti. Ikindi ni ukuba ufite amakuru meza mu kigo gitanga amakuru ku nguzanyo (CRB), ni ukuvuga utarananiwe kwishyura inguzanyo ngo ujye ku rutonde rwa ba bihemu”.

Muri icyo kigega, ibigo bito bifite ubucuruzi bw’asaga gato miliyoni imwe mu kwezi, mbese atarenga miliyoni 20 ku mwaka, byemerewe inguzanyo ya miliyoni imwe yishyurwa mu myaka ibiri ku nyungu ya 8%, igatangira kwishyurwa nyuma y’amezi atatu (grace period).

Ibigo biri hagati, ni ukuvuga bifite ubucuruzi bw’ari hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 500 ku mwaka, byemerewe inguzanyo itarenga miliyoni 75 zishyurwa mu gihe kigera ku myaka itanu na none ku nyungu ya 8%, gutangira kwishyura bikaba nyuma y’umwaka, ibyo ni kimwe no ku bacuruza miliyoni zirenga 500 ku mwaka.

Icyakora ku bijyanye n’igihe gitangwa cyo korohereza umucuruzi ngo abanze yiyubake mbere yo gutangira kwishyura, ngo uhabwa inguzanyo yemerewe kukigabanya nk’uko Nsanzabaganwa abisobanura.

Ati “Hari uwavuga ko umwaka wose w’agahenge atawushaka, cyane ko bigira ingaruka kuko ya mafaranga utishyuraga yongerwa ku nguzanyo bikaba byakuremera wenda ugahitamo amezi abiri gusa. Kimwe no ku gihe cyo kwishyura, si ngombwa imyaka itanu kuko inguzanyo uko ijya ku gihe kirekire ari ko irushaho guhenda, umuntu rero agomba gukora imibare ye kuko abyemerewe”.

Kugeza ubu amahoteri ni yo amaze gufata igice kinini cy’ayo mafaranga, kuko yari agenewe miliyari 50 akaba amaze gutwaza akabakaba miliyari 43, kandi ngo iyo nguzanyo yo kuzahura ubukungu ikigo cyemerewe kuyifata inshuro imwe gusa.

Abarebwa n’iyo nguzanyo barasabwa kwitabira kuyifata kugira ngo bakore, ubukungu bw’igihugu bwihute kuzamuka, cyane ko Leta yiyemeje gukomeza gushaka andi mafaranga yo kugishyiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibigo byimari byose iyo service birayitanga?

Valentin yanditse ku itariki ya: 9-11-2020  →  Musubize

Ko mutaturangiye aho gikorera

Mizero Chris yanditse ku itariki ya: 8-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka