Menya ibyo usabwa niba ushaka gukoresha imitako y’imigoongo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ruratangaza ko n’ubwo imitako y’imigoongo ari kimwe mu birango by’Umuco Nyarwanda bimaze kwamamara, kuyikoresha mu buryo bubyara inyugu bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe ndetse hamwe hakabanza kwishyurwa amafaranga yumvikanweho.

Imigoongo ni imitako ikomoka mu muco gakondo by’umwihariko ku gikomangoma Kakira ka Kimenyi wari umwami w’i Gisaka.

Ifite umwihariko wo kuba ikoze mu binyampande n’inziga bipimye neza bigatuma igira umwihariko wo kunogera ijisho.

Abenshi bazi ko ari imitako y’imigongo ariko Inteko y’Umuco ivuga ko ahubwo ari imigoongo (soma nk’uko usoma imihaango).
Impamvu ni uko iri zina rikomoka mu Gisaka cy’Imigoongo mu Ntara y’Iburasirazuba ubu ari na ho ubu buryo bwo gutaka bukomoka.

Tugarutse ku mateka gato, Inteko y’Umuco ivuga ko imigoongo yatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 18 yadukanywe n’Igikomangoma Kakira ka Kimenya wari utuye ku gasozi ka Nyarutunga mu Gisaka u Rwanda rutarakiyomekaho (ubu ni mu karere ka Kirehe).
Kimenyi wari utwaye I Gisaka icyo gihe mu myaka y’1800, amateka avuga ko umuhungu we Kakira yari umunyesuku cyane ndetse aza no gutaka inzu ya se akoresheje uburyo bw’imigoongo burakundwa buramamara bukwira u Rwanda.

Kakira yashushanyaga ku nkuta ibimeze nk’imihiro cyangwa inziga akoresheje ibumba rivanze n’amase nyuma agasigaho ingwa bikaba umutako.

Ibyo bivuze ko imigoongo ari uburyo bwo gutaka ariko bwamara kujya ku gikoresho iki n’iki nk’urubaho cyangwa icyuma byifashishwa cyane uyu munsi ubwo bikitwa umutako.

Kuri ubu imigoongo imaze kuba kimwe mu birango by’umuco bimaze kwamamara cyane haba mu gihugu no hanze yacyo.

Ahanini biterwa n’uko ubu buryo bw’imigongo ubu bukoreshwa ku bintu binyuranye bigaragaza iterambere ry’Igihugu harimo nka Gahunda yo kureshya ba mukerarugendo ya Visit Rwanda, ku kirango cy’Ibikorerwa mu Rwanda, ku nyubako zitandunaye harimo BK Arena na Sitade Amahoro iri kuvugururwa n’ahandi hanyuranye.

Ibi, biri mu byatumye ubu buryo bwo gutaka buri kwamara cyane muri iyi minsi ndetse umuntu akaba yagira amatsiko y’uko bucunzwe n’icyo bisaba ngo wemererwe kubukoresha.

Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira André yabwiye Kigali Today ko hari icyo bakoze ku migoongo mu rwego rwo gusigasira ubu buryo nka kimwe mu bigize umuco ariko ko hari n’ibyo bagikurikirana.

Ati: “Twanditse igitabo ku migoongo mu 2019 tujya kucyandikisha muri RDB dushaka no kwandikisha ubu buryo bw’imigoongo.

Batubwiye ko mu buryo bandika ibihangano buri bara ryandikwa ukwaryo noneho ku bijyanye n’uko (ayo mabara akoreshwa) ho tukandikisha gutaka ibikuta cyangwa se ikindi kintu kigendanwa ukoresheje uburyo bw’imigoongo”.

Arakomeza ati: “Ibyo batubwiye turacyabikurikirana kuko bisaba kubishakaho amakuru mu nyandiko no gukorana n’izindi nzego nk’uko babitugiriyemo inama”.

Mu gihe ibyo bitarakorwa ariko, magingo aya imigoongo icunzwe na MINUBUMWE ari na ho Inteko y’Umuco ibarizwa ndetse iyi Minisiteri ni na yo yabaye iyandikishije muri RDB nk’uko uru rwego rubishimangira.

Muri RDB bati: “Uburenganzira bwo kuyikoresha busabwa muri MINUBUMWE ari na yo yandikishije imigoongo muri RDB. Itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge riteganya ko yandikwa nk’umutungo w’Igihugu ari yo mpamvu inzego cyangwa ibigo bya Leta ari byo biyikoresha mu buryo busesuye mu kwamamaza u Rwanda”.

Barakomeza bati: “Gusa itegeko riteganya ko n’umuntu ku giti cye ashobora kuyikoresha mu bikorwa bye, ariko akabanza kubisabira uburenganzira (license).
Kugira ngo abuhabwe akaba abanza kwishyura amafaranga”.

Barakomeza bati: “Nta mafaranga runaka yateganyijwe. Icyakora hateganyijwe uburyo bwo kumvikana hagamijwe gukoresha ibihangano gakondo n’inyungu zivamo. Abakoresha ibihangano gakondo mu nyungu y’ubucuruzi ni bo itekego rireba nk’abantu bafitemo inyungu. Mu gihe umuntu ukoresha ibihangano gakondo mu gutaka inzu ye bwite cyangwa muri gahunda itagamije inyungu adateganijwe mu bantu bagomba kumvikana n’ubuyobozi.

Impamvu nyamukuru ni uko umutungo bwite cyangwa umutungo rusange iyo ubyazwa umusaruro mu bucuruzi bibangamira nyirawo mu gihe uburenganzira bwo kuwukoresha butatazwe”.

Urwego rw’Iterambere rusoza ruvuga ko kuba imigoongo ubu ikoreshwa ku bikorwa bimenyekanisha u Rwanda bitavuze ko ari ikirango cy’Igihugu ariko ikaba ibarirwa mu bimenyetso ndangamuco w’Igihugu bishobora kucyamamaza bikaninjiriza amafaranga Abanyarwanda.

Gusa nubwo itegeko rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge riteganya ko gukoresha ibihangano ndangamuco w’Igihugu harimo n’imigoongo bisaba kubanza kwishyura amahoro mu nzego zibifitiye ububasha, hari umwihariko kuri iyi mitako.
Aha RDB igira ati: “Itegeko ry’umutungo bwite mu by’ubwenge riteganya ko ibikubiye n’imingendekere yo kurengera ibihangano gakondo bizaba biteganyijwe mu itegeko ryihariye ritari iry’umutungo bwite mu by’ubwenge”.

Gusa magingo aya ingingo ya 43 y’Itegeko no28/2016 ryo kuwa 27/07/2016 rigena ibungwabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo igira iti: “Nyiri ubumenyi gakondo (Leta) wabwandikishije mu buyobozi bubifitiye ububasha, ashobora guha ububasha ushaka gukoresha ubwo bumenyi gakondo bwe babanje kugirana amasezerano yanditse.

Urwego rubifitiye ububasha rushobora guha umuntu uwo ari we wese, uburenganzira bwo gukoresha ubumenyi gakondo bw’umurage w’Igihugu binyuze mu masezerano y’ubufatanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka