Menya ibyo ukwiye kwitwararika mu gihe cy’imitingito ya hato na hato

Mu bihe bitandukanye, hirya no hino mu gihugu nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ryabaye mu ijoro ryo ku itariki 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato harimo iyumvikanye mu Karere ka Rubavu no mu tundi turere tumwe na tumwe two mu gihugu.

Abantu barasabwa kwitwararika mu gihe hari imitingito iza buri kanya
Abantu barasabwa kwitwararika mu gihe hari imitingito iza buri kanya

Imitingito nk’iyo iterwa no gutogota kw’amazuku (magma) yo mu nda y’ikirunga. Umwuka ushyushye mu nda y’isi, uba wabaye mwinshi bigatera urutare ruhazengurutse gusa n’uruturika, bigatuma humvikana imitingito mito mito y’uruhererekane. Muri iyo mitingito, uwumvikanye ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’indi kuva cyatangira kuruka muri iyi minsi itatu ishize, wari ku gipimo cya 5.1 wumvikanye henshi.

Uduce tw’u Rwanda duherereye mu Burengerazuba n’igice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda, tugizwe n’isunzu rya Kongo-Nil ndetse n’ibirunga, tukarangwa n’uruhererekane rw’imisozi miremire ihanamye cyane.

Dukikije kandi ikiyaga cya Kivu, ndetse n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo byakomotse ku iruka ry’ibirunga ryabayeho mu myaka myinshi ishize, bigatuma mu nda y’isi y’utwo duce, hateye mu buryo bwihariye ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu.

Ibyo biri mu byorohereza imitingito kuba yakwibasira utwo duce, kuruta utundi two mu gihugu.

Bimwe mu byo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ikangurira abaturarwanda kwitwararika muri iyi minsi hari kuba imitingito ya hato na hato, ni uko abantu basuzuma ko inzu batuyemo zimeze neza, zidafite imisate yatuma mu gihe habaye umutingito mwinshi ibice bimwe by’inzu nk’inkuta, ibiti biyubatse, n’ibindi bikoresho binyuranye byagwira abayirimo.

Ikindi ni ukwihutira gutema ibiti byegereye inzu bishaje, kugira ngo hirindwe ko byayigwira. MINEMA kandi itanga inama y’uko abatuye mu mazu yangiritse, bakwiye kuba bayavuyemo by’agateganyo bakimukira ahandi, mu rwego rwo kwirinda ko yabagwira mu gihe umutingito ubayeho.

Abantu basabwa kuba bavuye mu nzu zabo birinda ko zabagwira
Abantu basabwa kuba bavuye mu nzu zabo birinda ko zabagwira

Mu bindi abantu bakwiriye kwitaho, ni ukwirinda kwegera ahantu hasatuwe n’imitingito nko mu mihanda, ubutaka n’inkuta z’amazu, mu kurinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri iki gihe humvikana umutingito, usanga abantu bakwirakwiza amakuru mu buryo butandukanye, yaba ay’ukuri cyangwa ibinyoma. Bityo abantu bashishikarizwa kwirinda ibihuha, ahubwo bagakurikiza inama zitangwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Ni ryari umutingito witwa ikiza?

Imitingito ihinduka ikiza iyo yabereye ahantu hari abantu cyangwa ibikorwa byabo, noneho ikagira ibyo yangiza. Bitewe n’ubukana imitingito ifite, hashobora kwangirika ibintu byinshi cyangwa bicye kandi mu gihe gito.

Ubwo bukana bugenda bugabanyuka uko umutingito ugenda uva aho impamvu nyamukuru yateye imitingito (epicenter) yabereye.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera imitingito, zirimo kuba ikirunga kiba gishaka kuruka. Imitingito na none ishobora guterwa no kuba bimwe mu bimene bigize ibuye ryo mu nda y’isi byavuye mu mwanya wabyo.

MINEMA itangaza ko n’ubwo ntacyo abantu bakora ngo birinde ko imitingito iba cyangwa ngo bayihagarike, hari ingamba bashobora gushyira mu bikorwa, zikabafasha kugabanya ingaruka zaturuka ku mitingito myinshi.

Muri byo hari nko kuba mu gace runaka irimo kuberamo, abantu bakwiye kwihutira gusohoka mu mazu, bakajya hanze kandi bakaguma ahantu hategereye ikintu icyo aricyo cyose gishobora kubagwira nk’inkuta zamazu, ibiti n’ibindi bintu byateza impanuka.

Ikindi ni uko mu gihe umutingito uba, ku muntu uri mu nzu yakwihutira kwihisha munsi y’ameza cyangwa ikindi gikoresho gikomeye kiri mu nzu, akirinda gusohoka mu gihe ucyumvikana.

Ku muntu utwaye imodoka, asabwa guparika ahantu hatari ibintu bishobora kumugwira, akaguma mu modoka imbere. Yirinda guhagarika ikinyabiziga ku iteme, hafi y’umukingo cyangwa ahandi hantu hashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ahabera umutingito ni byiza ko abantu bibuka gukuraho ibintu byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane nko kuzimya umuriro w’amashanyarazi na byo ni ngombwa.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu ijoro ry’itariki 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’uruhererekane rw’imitingito.

Kimwe n’indi mitingito yakunze kumvikana n’ahandi ku isi, ingaruka zayo ni nyinshi, nko kuba abantu n’ibindi binyabuzima bahatakariza ubuzima, kwangirika kw’ibikorwa remezo, guhumanya ikirere, gukura abantu mu byabo, guteza inkangu. Ikindi ni uko burya hari n’imitingito iba, igateza ingaruka z’indwara zitandukanye cyane cyane zo mu myanya y’ubuhumekero.

Ni iyihe mpamvu itera ibirunga kuruka?

Mu nda y’isi habamo ibintu bimeze nk’urusukume rushyushye (magma) ku gipimo kiri hejuru cyane (hagati ya degré Celsius 750 na 900) bihora bisa nk’ibibira bishaka aho byasohokera ngo bize ku isi.

Imitingito ituruka ahanini ku iruka ry'ibirunga
Imitingito ituruka ahanini ku iruka ry’ibirunga

Ibirunga byo mu Rwanda ari byo Muhabura, Gahinga, Sabyinyo, Kalisimbi na Bushokoro/Bisoke byarazimye, ariko ibirunga byo mu gihugu duturanye cya Congo ari byo Nyiragongo na Nyamuragira, biracyaruka kandi byegereye u Rwanda. Ibi birerekana ko mu nda y’isi aka gace gaherereyemo hatarazima hose.

Ni na yo mpamvu iyo birutse, ingaruka zabyo zigera ku Rwanda. Impamvu itera iruka ry’ibirunga muri aka gace u Rwanda ruherereyemo, ni uburyo mu nda y’isi hateye byakomotse ku itandukana ry’isi, bityo hakaba hari ubumene bushobora guha inzira rwa rusukume rushyushye ruba mu nda y’isi (magma).

Burya hari uburyo butandukanye ibirunga birukamo, bikanarema itandukaniro ry’ubukana bukomoka ku iruka ryabyo. Hari ikirunga kiruka ibintu (lava) bimeze nk’ibikoma bifashe cyane. Icyo nticyangiza cyane, kuko gikora ikintu kimeze nk’umusozi aho cyarukiye, ntigitembe ngo kigere kure.

Hari ikirunga kiruka ibintu (lava) bimeze nk’igikoma cyorohereye cyane. Ibi byo biteza ingaruka zikomeye ziterwa no kuba ibikoma gisohora, bitemba ku ntera ndende. Hari n’ibindi birukana ubukana bwinshi, bikajugunya ibibuye hejuru cyane mu kirere, mu kumanuka bikagwa ku birometero byinshi kandi bikangiza.

Ibirunga biruka ibikoma by'umuriro bitwika ibintu byose bisanze mu nzira
Ibirunga biruka ibikoma by’umuriro bitwika ibintu byose bisanze mu nzira

Ibyo birunga bishobora kuruka bisohora ibyuka byinshi cyane kandi bihumanye, rero ingaruka ziterwa n’ ubukana cyarukanye n’uburyo cyarutsemo.

Muri iki gihe hakomeje kugaragara ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nk’imitingito yumvikana mu gace giherereyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no mu Rwanda, MINEMA ikangurira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku ruhande rw’u Rwanda, gukurikirana ahantu hose haba hangijwe n’umutingito, amakuru agatangwa hagamijwe umutekano w’abaturage.

MINEMA n’inzego bifatanya mu bikorwa by’ubutabazi, yizeza abantu ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bwakenerwa mu gufasha abashobora guhura n’ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mperereye mukarere ka rubavu imitingito ni myishi bikabije
Niyo mirongo icamo umuhanda yatangiye kugera no mutundi duce dutuwemo
Ese hari amahirwe make ko ikirunga gishobora kungera kuruka ukurikije imitingito ihari?
Mwatibariza inzego zibishinzwe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka