Menya iby’ingenzi mu gutoranya Abarinzi b’Igihango

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango kigamije ku isonga gutanga amasomo agamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwigira ku bikorwa byiza by’abarinzi b’igihango.

Abarinzi b'igihango bashobora kubamo n'abanyamahanga
Abarinzi b’igihango bashobora kubamo n’abanyamahanga

Ibyo bitangajwe mu gihe mu gihugu hose hari gusozwa igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyatangiranye n’ukwezi k’Ukwakira nk’uko bisanzwe, uku kwezi kukaba kwaranahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.

Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’akagari, urwego rw’umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza umurinzi w’igihango kuri buri rwego. Ni uko bagatorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

Mu gihe cyo gutoranya abarinzi b’igihango kandi hasuzumwa niba abatoranyijwe mu gihe cyashize bakomeje kurangwa n’indangagaciro rusange ndetse n’izihariye ziranga abarinzi b’igihango muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunjye Fidele Ndayisaba, atangaza ko mu gusuzuma niba abo barinzi b’igihango bakomeje kurangwa no gukora ibikorwa byo gusigasira igihango, biba bigamije kureba amasomo ababyiruka bakura no muri bya bikorwa by’abarinzi b’igihango.

Agira ati “Ikigamijwe nka gahunda y’abarinzi b’igihango ni ukugira ngo ibyo bikorwa n’izo ngero nziza bishobore kumenyekana kandi bimurikire ababyiruka, aho hanaziraho guha ishimwe abagaragaje ibikorwa byiza by’indashyikirwa”.

Akomeza agira ati “Na bwo icyo gihe haba hagamijwe gukomeza kugaragaza ibyo bikorwa ngo bibe intangarugero, bimenyekane bitere abandi akanyabugabo, kugira ngo na bo bibashishikarize kurinda igihango cy’Ubunyarwanda”.

Umurinzi w’Igihango ni muntu ki?

Ndayisaba avuga ko kuva muri 2015 (NURC) n’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri, batangije gahunda yo kumenya no kumenyekanisha Abanyarwanda bakoze kandi bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe gukomeza kwimakaza Ubunyarwanda no gufasha Abanyarwanda kumva isano bafitanye n’igihugu, no gushyira imbere inyungu z’igihugu mu buzima bwabo bwa buri munsi, abo bantu b’indashyikirwa bakaba ari bo barinzi b’igihango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Fidele Ndayisaba, asobanura ko umurinzi w’igihango ari Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, waranzwe kandi ukomeje kurangwa n’ibikorwa byiza bisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kudatatira igihango cy’Ubunyarwanda.

Ni gute abarinzi b’igihango batoranywa?

Abarinzi b’igihango ku rwego rw’akagari batoranywa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuri urwo rwego, hagendewe ku kuba utoranywa atuye cyangwa yarahoze atuye muri ako kagari kandi atangirwa ubuhamya bwiza n’abaturanyi be.

Kubera ko abarinzi b’igihango batoranywa mu baturage, hashingirwa ku budashyikirwa bw’ibikorwa byabo, hanarebwa niba utoranywa afite indangagaciro rusange za ‘Ndi Umunyarwanda’ ari zo kugira ubumwe, gukunda u Rwanda n’Abanyarwanya aharanira kururinda ikibi, gukunda umurimo aharanira kuwukora neza no kuwunoza, n’indangagaciro yo kugira ubupfura.

Umurinzi w’igihango kandi arangwa no kuba inyangamugayo, kurangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro, akarangwa kandi no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse na Jenoside ubwayo.

Hari ibikorwa biranga umurinzi w’igihango hakurikijwe urwego atoranywamo

barinzi b'igihango batakiriho na bo bahabwa ishimwe n'Umuryango Unity Club rigashyikirizwa ababahagarariye (urugero, ifoto ya Mukandanga ifashwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege)
barinzi b’igihango batakiriho na bo bahabwa ishimwe n’Umuryango Unity Club rigashyikirizwa ababahagarariye (urugero, ifoto ya Mukandanga ifashwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege)

Ku rwego rw’akagari, umurinzi w’igihango agomba kuba afite ubuhamya bwiza mu muryango bikagaragazwa n’ibikorwa yakoze bifasha abandi bitavangura kandi bifite inyungu rusange, kuba afasha cyangwa yarafashije abaturanyi n’Abanyarwanda muri rusange kwiyubaka, kwiyunga no gukira ibikomere.

Umurinzi w’igihango ku rwego rw’umurenge arangwa n’ibikorwa nk’iby’uwo ku rwego rwo ku kagari, ariko hakiyongeraho kuba ibyo bikorwa bye biramba kandi biteza imbere imibereho myiza y’abantu bari aho bikorerwa, bikaba kandi ari umwimerere watekerejwe na nyirawo.

Umurinzi w’igihango ku rwego rw’akarere na we aba yarakoze ibikorwa nk’iby’uwo ku murenge, ariko ibikorwa bye bikaba bifasha kuva mu bibazo by’amateka banyuzemo birimo ubupfubyi bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, abapfakazi, gufasha abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, n’ibindi bikorwa bifasha Abanyarwanda gusohoka mu bibazo by’ingutu byatewe n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.

Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu we aba afite bya bikorwa nk’iby’uwo ku karere, hakiyongeraho kuba ibikorwa bye biba urugero, byera imbuto ku buryo bishobora kwiganwa n’abandi benshi.

Umurinzi w’Igihango ahabwa ishimwe iyo akoze neza akaba yanavanwa ku rutonde akoze nabi

Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango harebwa niba umurinzi w’igihango yarakomeje kwitwara neza adatatira igihango, akaba yahabwa ishimwe hagamijwe kwimakaza urugero rwiza rw’ibikorwa bye kugira ngo bifashe abandi kandi bibatere akanyabugabo ko kurinda igihango cy’ubumwe b’Abanyarwanda.

Kuzamuka mu ntera biterwa kandi n’ibikorwa akomeje gukora n’amakuru agenda amutangwaho agasesengurwa, ibikorwa bye bikamenyakana akaba yanabiherwa ishimwe.

Iyo umurinzi w’igihango yitwaye nabi ngo nubwo bidashimishije kandi bikaba bibabaje binagayitse, iyo agize ubusembwa agatatira igihango ashinzwe kurinda, igihe cy’isuzuma ashobora kuvanwa ku rutonde rw’abarinzi b’igihango n’urwego rwamwemeje, kandi bigatangarizwa Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Barinzi b’igihango,tubashimiye uburyo mudahwema kutubera intangarugero, imbaraga mukoresha mukubaka igihugu nizitubere urufatiro twe abakiri bato maze tuzagere ikirenge mucyanyu murakoze.

Nsabimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka