Menya ibitegereje Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Pudence Rubingisa, wagiriwe ikizere n’Umukuru w’Igihugu, kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yitezweho kuzamura imyumvire y’aborozi ku gukora ubworozi bwa kijyambere ndetse n’ubuhinzi buteye imbere, ariko nanone ngo ashobora no kugorwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Gihugu nk’uko uwo asimbuye yari yabigabanyije.

Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba
Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Intara y’Iburasirazuba yaragijwe ni yo nini kurusha izindi ikaba igizwe n’Uturere turindwi, dukora ku mipaka y’u Burundi, Tanzaniya na Uganda, Imirenge 95 n’Utugari 503.

Ibarura ry’abaturage n’imiturire ry’umwaka wa 2022, ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abaturage 3,563,145.

Nta wabura kuvuga ko Intara y’Iburasirazuba, ari ikigega cy’Igihugu cyane ku buhinzi bw’ibigori bihera cyane, umuceri ndetse n’amata kuko ariyo ifite inka nyinshi.

Umwe mu bashoye imari mu bijyanye n’ubuhinzi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko Rubingisa afite akazi kanini, ahanini kajyanye no guhindura imyumvire y’abaturage cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Ati “Abaturage b’iyi Ntara barumva ariko bisaba kubegera cyane. Nk’ubu hari abatarakozwa ibyo kororera mu biraro bumva ko bagomba kuragira gusa, bisaba kubegera ukabereka ibyiza byabyo. Ubuhinzi bukozwe neza cyane ibishanga bihari byose bikabyazwa umusaruro twaba abakire cyane.”

Mu mishinga agomba kwihutisha harimo uwa Gabiro-Agri Business Hub, Leta y’u Rwanda ifatanyijemo na Israel ukazakoea ubuhinzi bwuhira ndetse ukanigisha aborozi gukora ubworozi bwa kijyambere.

Hari kandi uruganda rukora amata y’ifu, rugiye kuzura rukazakenera nibura hafi litiro 1,000,000 z’amata ku munsi nyamara ubu haboneka izitarenga 500,000.

Hari n’indi mishinga myinshi imutegereje ariko abaturage bifuza ko ibiyaga biri muri iyi Ntara byabyazwa umusaruro hagakorwa ubuhinzi bwuhira, aho gutegereza imvura kuko itahaboneka cyane.

Mu bibazo bimutegereje harimo icy’indwara y’uburenge idashobora kumara imyaka itatu itahagaragaye, ahanini kubera kuragira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro no gukura inka mu bihugu bituranyi, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abaturage ba Kayonza na Gatsibo bagiye kumutura ikibazo cyo kubura inyama kuri Noheri n’Ubunani, kubera Imirenge imwe y’utu Turere iri mu kato k’amatungo.

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Radiyo y’Abaturage ya Nyagatare, Umugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, abaturage bahamagaye bamusabye gukora ibishoboka bakagabanya inzoga z’ibiyobyabwenge zitangiye kwiyongera.

Yabwiye umunyamakuru ati “Abaturage bo ku Kimaramu bambwiye ko inzoga zo mu mashashi ari zo zinyobwa cyane ndetse na kanyanga. Ariko buriya turaza gukora umukwabu tuzabafata.”

Rubingisa aje kuyobora Intara y’Iburasirazuba, ahasimbuye CG (Rtd) Emmanuel Gasana uri mu nkiko.

Rubingisa, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019, avuye ku buyobozi bw’Intare Investment Ltd.

Aha naho yahageze avuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yari Umuyobozi wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2017.

Rubingisa kandi yagiye akora imirimo itandukanye aho yabaye muri Kaminuza ya ISAE, mu mwaka wa 2011 kugera mu mwaka wa 2013.

Mu mwaka wa 2010-2011, yari Umuyobozi wa Tekiniki n’Ishoramari rusange muri Minisiteri y’Imari.

Rubingisa afite impamyabumenyi ya Masters mu by’imari, yakuye muri Kaminuza ya Saint Louis mu Bubiligi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka