Menya ibisabwa kugira ngo ukoreshe ibizamini bya ‘ADN/DNA’ (Ibiciro)

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), igiye kumara imyaka ibiri n’igice itangiye gutanga serivisi, ahanini zajyaga gusabwa mu bihugu by’amahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi byadindizaga itangwa ry’ubutabera bwihuse.

Imwe muri serivisi zitangirwa muri iyi laboratwari, ni ugupima isano muzi hagati y’abantu (ADN), inakoreshwa mu guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha.

Iyi laboratwari yashyize ahagaragara ibintu bisabwa kugira ngo abifuza gukoresha ibizamini bya AND babikoreshe.

Mbere na mbere, hasabwa ibyangombwa biranga uwifuza gukoresha ikizamini cya AND, ni ukuvuga indangamuntu cyangwa pasiporo.

Abagomba gupimwa bose baza kuri laboratwari, bakuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo gupimwa kuri buri muntu.

Iyi laboratwari kandi ivuga ko itajya yakiri ibipimo byafatiwe hanze yayo, keretse gusa byafashwe n’umuhanga wabiherewe uburenganzira na yo.

Iyo umwe mu bapimwa ataruzuza imyaka y’ubukuru (18), bisaba ko haba hari ababyeyi be bombi, cyangwa se umurera byemewe n’amategeko.

Ikindi gisabwa rero ni urupapuro rwa banki rwishyuriweho ikiguzi cya serivisi, muri Banki ya Kigali.

Dore uko ibiciro bihagaze

Iyo hapimwa isano y’umubyeyi w’umugabo, icyo gihe hapimwa abantu batatu ari bo, se na nyina ndetse n’uwo mwana uri munsi y’imyaka 18.

Icyo gihe iyo ari ugukora isuzuma risanzwe rigaragaza ibisubizo nyuma y’ibyumweru bitandatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 267,035.

Naho iyo ari ugukora isuzuma ryihuse, rigaragaza ibisubizo nyuma y’iminsi itatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 428,000.

Iyo hapimwa isano iyo ari yo yose ku bapimwa barengeje imyaka 18, nibura hapimwa abantu babiri.

Iyo ari ugukora isuzuma risanzwe rigaragaza ibisubizo nyuma y’ibyumweru bitandatu, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 178,020, naho iyo ari isuzuma ryihuse rigaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi itatu, hakishyurwa amafaranga y’u Rwanda 285,290.

Iyo hari undi muntu wese ukenewe kongerwa ku bapimwa mu masano yavuzwe haruguru, icyo gihe iyo ari ugukora isuzuma risanzwe hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 89,010, naho ryaba ari isuzuma ryihuta, hakishyurwa amafaranga y’u Rwanda 142,645.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ariko, yibutsa ko iyi serivisi idakoresha ubwishingizi ubwo ari bwo bwose.

Iyo umaze guhitamo ubwoko bw’isuzuma ukeneye, usaba nomero ya konti ukishyura, ubundi ukabona guhabwa serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Namahoro, jyewe mfite ikibazo nifotoreje kukabindi igihe cyokuza kubaza ko irangamuntu yasohotse bambwira ngo ntabwo yasohoka ntagiye kwipimisha amaraso, ngo kubera mama ar’umurundi papa ar’umunyarwanda rero kubaho mugihugu cyanjye atarangamuntu mfite n’ikibazo gikomeye kandi tunageze nomugihe cyokwitegurira amatora ntandangamuntu nibibazo pe kandi nanjye nakagombye mubazatora, sawa murakoze

Ndayisenga Eric yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Turabashimira kuri service nziza mwazanye hano mu rwanda yarikenewe na benshi gusa irahenze cyane pe, numva mwagabanya ibiciro cyane, kuko abacyeneye ino service abenshi ntibaba bishoboye ibyo bigatuma batayibona. mugabanyije ibiciro cyane mwabona umubare mwinshi cyane wabashaka gupimisha.

THEOPHILE TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 25-08-2023  →  Musubize

Namahoro, jyewe mfite ikibazo nifotoje kukabindi ariko iyo ngiye kubaza ko irangamuntu yasotse bambwira ngo bisaba ko njya kwipimisha amaraso ngo kubera mama ar’umurundi papa ar’umunyarwanda uretse ko papa yapfuye nukuri ndashaka mumfashe irangamuntu isohoke kubera ko ntabwo nshimishwa nokuba mugihugu cyanjye atarangamuntu mfite, murakoze

Ndayisenga Eric yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Rwose turabashimira kubw’amakuru nkaya muba mwadushakiye. Ariko Kandi mudukorere ubuvugizi ibiciro bigabanuke kuko hari benshi bashidikanya kubana bagenda bavuka kubw’ikibazo cyo gucana inyuma kw’abashakanye.
Murakoze

Hitimana Evariste yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe. Hari igihe abagore baca inyuma abagabo bashakanye bityo umwana uvutse agashidikanywaho. Wakora iki kugirango umenye Niba umwana ataruwawe ariko umugore atabizi? Murakoze.

Hitimana Evariste yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Tubanje kubashimira uburyo kutugaragariza abakoze ibyaha .ikifuzo cg c igitekerezo mbese mwadufasha iki migihe wabyaranye numugabo ufite undimigore akihakana umwana kdi wowe uzinezako aruwe? Murakoze

Bayiringire Rose yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Nkubu umuntu atiriwe ajya kuri Niro yabo ashobora kubandikira cyangwa akabahamagara kuko ndumva nkumuntu utayabona bamugabanyiriza

Bashyireho contact zabo nibyo twifuza pe

Bimenyimana venant yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Ndashimira cyane umunyamakuru wa kigalitoday.
Niba bishoboka yadushakira numerous yo kuri reception ya laboratore tukabaza ibyibanze tutabonye muriyi nkuru. Iyo number muyimboye mwayimpa kuri email yange.
Murakoze.

Pascal HABUMUGISHA yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Nukuri murwanda twateye imbere turabikunda ariko harebwe uburyo bagabanya ibiciro twese tikibonamo byaba byiza kurushaho bitaribyo abakire bonyine nibo bazahayoboka murakoze

Gentil yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ni byiza kuba ihari ariko nanone abantu dufite ikibazo cya ADN/DNA ni benshi,gusa ibiciro mugihe bikiri hejuru gutyo,bizacyemura ibibazo by’abifite bonyine usange rubanda ruciriritse rwo ntacyo bihinduye kandi ahanini igice kinini ariho duherereye ari naho usanga higanje ikibazo nk’iki laboratoire yagacyemuye.
Ni barebe uburyo bagabanya cg hagashyirwaho uko umuntu yakoresha Mutuelle de Santé.
Usanga akenshi ibintu nk’ibi bifasha ku rwego rwo hejuru bitibuka ko bakwakira uburyo bwa twese bwadushyiriweho butworohereza mu kwivuza.
Murakoze

Yvan yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Nonese iyo umuntu umwe ataraho ntimushobora gupima ibyumwe urengeje imyaka 18 mukabimwoherereza

Kadafi emanuel yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

DNA ni ikindi kimenyetso kerekana ko Abantu tudaturuka ku Ngagi,ahubwo duturuka ku muntu umwe ADAMU.Ntaho DNA y’Ingagi ihuriye na DNA y’Abantu.Ikindi kerekana ko tudaturuka ku Ngagi,nuko Umuntu adashobora kubyarana n’Ingagi.Ibi byose bihuye na Bible,ivuga ko Imana yaremye Inyamaswa zose buri bwoko ukwabwo (species).Kuvuga ko dukomoka ku Ngagi,ni ibintu bisuzuguza Imana yaturemye.Ni uguhakana Ijambo Ryayo.Ni Ubuhakanyi (apostasy) kandi ababyemera n’ababishyigikiye ntabwo bazaba muli paradizo.

karamaga yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Rwose ibi biciro birihejuru hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo iyi service igerweho n’abayikeneye my buryo bworoshye

Hubert Nziza yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka