Menya ibiranga umwana w’umuhungu wahohotewe n’uko wabikumira

Ni kenshi handikwa hakanavugwa inkuru zivuga ko umwana w’umukobwa yahohotewe, inzego zibishinzwe zigasobanura ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa wahohotewe, ariko bigaragara ko abenshi badasobanukiwe ibimenyetso biranga umwana w’umuhungu wahohotewe.

Abana b'abahungu na bo barahohoterwa
Abana b’abahungu na bo barahohoterwa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, asobanura ko abantu badakwiye kumva ko umukobwa ari we uhohoterwa gusa, ngo bamenye ibimenyetso bigaragara ku mwana w’umukobwa gusa ahubwo bakwiye no kumenya bakanarinda n’umwana w’umuhungu, kuko na we arahohoterwa ndetse akagira n’ibimenyetso bibigaragaza, ati “ikimenyetso cya mbere kigaragazwa na muganga amaze kumupima”.

Avuga ko hari n’ibindi bimenyetso byinshi bigaragaza umuhungu wahohotewe birimo umutangabuhamya wabonye umwana asambanywa, kumusambanya mu kibuno hakazamo igisebe, kumusigaho amasohoro, gupimwa agasanganwa indwara runaka igaragara ku wamuhohoteye, ashobora gutukura ku gitsina kuko imyanya ndangagitsina ye itarakomera n’ibindi”.

Ibyo byemezwa kandi n’umwe mu baganga ba Isange One Stop Center, uvuga ko umwana w’umuhungu na we igihe akorewe cyangwa akoreshejwe imibonano mpuzabitsina atarageza igihe, atakaza ubumanzi bwe nk’uko umwana w’umukobwa atakaza ubusugi.

Avuga ko iyo umwana w’umuhungu akiri muto imyanya ndangagitsina ye iba igifunze, iyo akorewe iyo mibonano rero hari igice cye gifunguka ku buryo ubibona ko hari icyahindutse.

Asobanura ko umwana w’umuhungu w’imyaka cumi n’ibiri ari gake cyane ko yatera inda kabone n’ubwo yaba yarakoreshejwe iyo mibonano akiri muto.

Ibimenyetso bitangwa mu rukiko bishinja umuntu wahohoteye umwana w’umuhungu akenshi biragorana kubibona, cyane cyane bitewe n’uko byagaragajwe cyangwa byabonetse.

Umuganga mu kigo Isange asobanura ko byoroshye kubona ibimenyetso ku mwana w’umukobwa kuko akenshi hari ubwo amasohoro ashobora gusigara mu gitsina cy’umukobwa kuruta uko ku muhungu ajya hanze, bamukarabya ibimenyetso bikabura.

Ati "Ibimenyetso bigaragaza ko umwana yahohotewe akenshi byenda gusa ariko ku muhungu akenshi biragorana mu gihe uw’umukobwa bigaragarira no mu gitsina iyo uwamuhohoteye yakoreye aho amasohoro akamusigaramo".

Uwunganira abantu mu mategeko akenshi mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Karangwayire Epiphanie waganiriye na Kigali today, avuga ko umwana wese iyo ahohotewe ikihutirwa gikwiriye gukorwa ni ukumujyana kwa muganga.

Avuga ko impamvu ari byiza kujyanwa kwa muganga bikiba, ari uko hari igihe abantu bashobora kubeshyera abandi, cyane ko n’ibimenyetso hazamo umwanya wo kubisibanganya, bityo ugasanga ubutabera ntibutanzwe uko bikwiye kuko hasibanganyijwe ibimenyetso.

Mu mbogamizi bahura na zo n’uko hadafatwa ukekwa (guhohotera) ngo apimwe bahuze ibimenyetso kuko no kwibeshya rimwe na rimwe bibaho.

Asobanura ko icyaha cy’ihohoterwa kidasaza ariko na none itegeko ntirisubira inyuma, abivuga ku muntu wahohotewe kera cyane.

Ati “Igihe icyo ari cyo cyose wahohotewe, warega ugafashwa. Icyaha cy’ihohoterwa kigira ingaruka ikomeye cyane, harimo ihungabana. Uwahohotewe akenshi usanga ashobora gukuramo gukunda imibonano cyane cyangwa se akaba yayizinukwa”.

Me Karangwayire avuga ko ibirego bakiriye mu butabera, abenshi ni abana b’abakobwa kurusha abana b’abahungu bahohotewe, asaba abantu kudahishira abanyabyaha bakora nk’ibyo, kuko bitera ihungabana rigoye gukira.

Ati “Hari abo usanga abana barahohotewe bakiri bato, rimwe na rimwe bikozwe n’abarera abana bagatangira babakinisha bakoresheje intoki ku buryo umwana akura azi neza ko agomba gukora imibonano, akenshi n’ibimenyetso ntibigaragare igihe hatanzwe ikirego, kuko nta gahato kanini kaba kabayeho”.

Ari Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, Umuganga upima abana bahohotewe, Uwunganira abantu mu mategeko Me Epiphanie Karangwayire, bose bahuriza ku kuba ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo mu uryo bungana, kuko ihohoterwa ribakorerwa bose ribagiraho ingaruka.

Dr Murangira yongeraho ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire yo kwishyiramo ko umwana w’umukobwa yasanga bagenzi be gukina cyangwa se abahungu bagenzi be gukina bumva ko nta kibazo kirimo. Ngo bagomye guhinduka kuko muri iyi minsi abahungu bafata abahungu bagenzi babo, n’abakobwa bagahohoterwa n’abakobwa bagenzi babo, ababyeyi bagasabwa gukurikirana abana babo umunsi ku wundi mu rwego rwo kubarinda.

Kuva Isange One Stop Centre ya Kacyiru yatangira gukora, bivugwa ko mu mibare bamaze kwakira irenga 20,000 abana b’abahungu bamaze kwakira ntibarenga 1,000, ibyemeza ko abana b’abahungu na bo bahohoterwa n’ubwo umubare wabo utangana n’uwa bakobwa.

Nk’uko bikubiye mu itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko na none itarenga 25.

Iryo tegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana, hagamijwe ishimishamubiri ko aba akoze icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka