Menya ibintu by’ingenzi abarezi bakwiye kwirinda gukorera umwana bigisha
Abahanga mu miterereze ya muntu bagaragaza ko umwarimu wigisha abana bato, cyane abo mu mashuri y’incuke n’amashuri abanza bakwiye kwirinda kubahana bakoresheje ibihano bibabaza umubiri ndetse n’amagambo mabi.

Prof. Sezibera Vincent, waminuje mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu (Psychologist), akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guha ibihano umwana bimubabaza ku mubiri, biri mu bimutera kwiremamo ibintu bitari byiza.
Ati “Umwana wese bitewe n’ikigero agezemo uramubwira akumva, by’umwihariko umwana w’imyaka 3 kuzamura aba yaramaze kumenya gutandukanya ikintu kibi n’icyiza mu kigero cye no ku myaka ye, ni byiza rero gukoresha uburyo bw’ibiganiro kuruta kumuhanisha ibindi bihano birimo kumukubita, kumubwira amagambo mabi ndetse no kumurakarira ukaba wanamutonganya”.
Prof Sezibera avuga ko guha ibihano umwana bibabaza umubiri na Roho, umuntu aba amuremamo undi muntu uzakura akora nk’ibyo yakorewe ndetse ku buryo byamutera ihungabana agukura agirira abandi ibyo yagorewe akiri muto.
Ati “Urugero natanga nuko usanga umwana wakuze akubitwa na we iyo akuze ahinduka umurwanyi, ndetse n’iyo yakuze abwirwa nabi na we arabikurana akajya abikoresha ku bandi”.
Ubwonko bw’uwana bubasha kubika ibintu byinshi ndetse ugasanga kubyibagirwa bidahoboka, ibikorwa bibi bikorerwa umuwana ntabwo aba ashobora kubyibagirwa nyuma bikazamutera ibibazo mu myitwarire ye igihe amaze gukura.
Hari uburyo bworoshye bwo guhanamo umwana umuganiriza, ndetse umwereka amakosa yakoze kugira ngo atazayongera.
Umwana muto wese aba akeneye guhanurwa adahutajwe hagakoresha uburyo bw’ibiganiro bitandukanye.

Nkurunziza Jean de Dieu, umurezi ku kigo cy’amashuri y’incuke, avuga ko ubundi abantu bigisha mu mashuri y’incuke bagomba kuba barize ibijyanye n’uburezi bw’aya mashuri kuko asaba umwihariko kuri yo.
Ati “Ubundi aba bana kubigisha no kubitaho bisaba kuba warabyize bigafasha mwarimu kumenya uko umufata".
Nkurunziza avuga ko muri aba bana bato iyo umuntu amuhannye akoresheje umunyafu, ndetse n’amagambo atari meza bituma umwana atabasha gukurikira amasomo ye uko bikwiye.
Kubera ingaruka z’ibihano bitandukanye ku bana, Leta y’u Rwanda yakuyeho ibihano birimo guhana umwana ku mubiri, no gukoresha amagambo mabi mu rwego rwo gushyigikira uburezi buboneye.
Ohereza igitekerezo
|