Menya ibikubiye muri Sitati nshya igenga urwego rwa DASSO

DASSO nk’Urwego rw’umutekano rwunganira Akarere, muri Sitati nshya y’urwo rwego nk’uko ishyirwaho na Minisitiri w’Intebe, hari bimwe byahindutse mu rwego rwo gufasha urwo rwego kurushaho kunoza imikorere.

Ni Sitati igaragaza ko abagize DASSO ari abakozi b’Akarere, aho bagiye kujya bagendera ku masezerano y’akazi ya burundu, aho atakiri igihe cy’imyaka itanu nk’uko byari bisanzwe, abagize urwo rwego kandi bakazajya bakorerwa isuzuma nk’abandi bakozi mu kuzuza inshingano.

Imishahara ya DASSO hari aho yarutanaga bitewe n’ubushobozi bw’uturere n’uburyo barutana mu mapeti, ariko iyi Sitati igena ko aba DASSO bose bari ku rwego rungana, aho bazajya bahabwa umushahara umwe, uretse abazajya bashyirwa ku myanya y’ubuyobozi bazajya bahabwa imishahara ijyanye n’urwego rw’ubuyobozi bahawe. Umu DASSO wakuwe ku mwanya w’ubuyobozi, asubizwa ku rwego rw’abandi.

Mu zindi ngingo zavuguruwe, mu bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO, harimo imyaka yo kwinjira muri urwo rwego, aho iri gahati ya 18 na 25, mu gihe mbere yari hagati ya 25 na 35, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nayo ikaba yongerewe iva kuri 50 ishyirwa kuri 55.

Uwemerewe kandi kwinjira muri DASSO, nk’uko bisanzwe agomba kuba ari Umunyarwanda, afite ubushake, kuba indakemwa mu mico n’imyifatire, kuba atarigeze afungwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Agomba kandi kuba atarigeze yirukanwa mu bakozi ba Leta, akaba afite n’impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro, n’ibindi.

Amahugurwa ategurwa ndetse akanakoreshwa na Polisi y’u Rwanda, ifatanyije na Komite Nyobozi y’Akarere, mu gihe Minisiteri ifite DASSO mu nshingano ariyo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu ( MINALOC), ikurikirana imigendekere y’amahugurwa.

Mu gihe kandi DASSO yakoraga kugeza ku rwego rw’imirenge, ubu izajya ikora kugera ku rwego rw’Akagari bitewe n’ubushobozi bw’Akarere.

Iyo Sitati yashimishije bamwe mu ba DASSO na bamwe mu Banyarwanda muri rusange, aho bavuga ko izo mpinduka hari icyo zifasha mu kurushaho kunoza inshingano z’aba DASSO.

Twagirimana Jean Népomuscène, yagize ati “Ni byiza cyane kuba mwongeye gutekereza urwego rwa DASSO, mu by’ukuri baradufasha cyane. Hakurikiranwe ko ibyo amategeko abagenera byubahirizwa mu turere twose”.

Uwitwa Murara, ati “Mwakoze cyane Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, igihe cyari kigeze ngo muvugurure imikorere ya DASSO, bongerwe imbaraga n’amahugurwa”.

Undi ati “Aba DASSO baradufasha, byari bikwiye ko bafashwa kuvugurura imikorere yabo, mwakoze cyane kubatekerezaho”.

Urwego rwa DASSO rwasimbuye urwari Local Defence muri 2014, aho icyiciro cya mbere cy’abagize DASSO cyarangije gutorezwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari, ku itariki ya 22 Kanama 2014, mu mahugurwa yamaze amezi atatu.

Ni nyuma y’uko itsinda rya mbere ryitabiriye iyo myitozo ya DASSO ku itariki 30 Gicurasi 2014, aho ryari rigizwe n’abantu 2181, barimo ab’igitsina gore 229.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

nibyiza kunoza imikorere nokwita kunshingano

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

Mwarakoze kudutekerezaho turabashimiye kandi byari bikwiriye,gusa mutubarize,nkabayobozi bacu buturere bajye badufasha kandi batwo rohereze,mugutanga diployment bajye batwohereza gukorera mumirenge duturukamo cg se mumirene itwegereye,kugirango turusheho kwiteza imbere,twite n kumiryango yacu

Imanizabayo alpha yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

Ko imyaka yo kwinjira Muri Sasso bayigabanyi kubari basonzwe munzego zumutekano nabo nuko cyangwa bo ni 35 nkuko bisanzwe

Alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2023  →  Musubize

Mutubarize impamvu dukomeje kugira imibereho mibi na stati shyashya ko ndeba utubahirizwa mutubariza ababishijwe ndabona byaraheze mumagambo pe

Elias yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

dasso ntiyahabwa mitaio mutundi turere

uwimana brandine yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

iyi sitati kuki itubahirizwa

ngabo nziza yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza ese kuki iriya sitati shya ya Dasso kuki itahise yubahirizwa mutubarize impamvu murakoze

ngabo nziza yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane.Ariko ikibazo nuko benshi barya ruswa,kimwe n’abandi benshi bakora mu nzego z’ibanze.

gisagara yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Mutubarize igihe sitati izatangira gukurikizwa kuko twaheze murujijo

Munyemana yanditse ku itariki ya: 29-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka