Menya ibikorwa bizibandwaho mu muganda rusange usoza Nzeri 2023

Nk’uko bimaze kumenyerwa mu Rwanda, buri wa gatandatu w’icyumweru gisoza ukwezi, hirya no hino mu gihugu hakorwa umuganda rusange uhuza abaturage n’abayobozi.

Ni na ko bimeze kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, aho umuganda rusange usoza umwezi kwa Nzeri uzabera ku rwego rw’umudugudu, aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite icyo gikorwa mu nshingano, yamaze gutangaza ibikorwa bizibandwaho muri uwo muganda.

Nk’uko iyo Minisiteri yabigaragaje ku rubuga rwayo rwa X, mu bikorwa bizibandwaho muri uwo muganda, hari ugutegura site z’ahazaterwa ibiti no gucukura imyobo bizaterwamo.

Muri uwo muganda kandi, hazubakirwa abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gucukura no gusibura imirwanyasuri, kuzirika ibisenge no gusibura inzira z’amazi, mu rwego rwo kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura.

Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umuganda ubuyobozi buzaganiriza abaturage kuri gahunda zitandukanye z’Igihugu, ziganisha abaturage ku iterambere n’imibereho yabo myiza, aho abaturage bazashishikarizwa gukomeza gutanga Mituweli, hanashimirwa abamaze kubigira umuco bayitangira ku gihe, dore ko iyo umuturage atanze Mituweli aba yimakaje ubuzima bwiza n’umutekano mu rugo rwe, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yabigarutseho.

Ati “Kwishyura mituweli ni ubwishingizi mu buzima, turashimira uturere tugeze kure, hari rwose uturere twashyizemo imbaraga, aho abaturage usanga bose barishyuye ugasanga hari utundi turere tukiri inyuma. Iyo utanze mituweli ni uburyo bwiza bwo gucunga cyangwa kwimakaza ubuzima bwiza ndetse n’umutekano w’umuryango wawe, kuko iyo ufite ubwishingizi uba wizeye ko mu burwayi wagira wavurwa, kandi ukavurwa neza bitaguteye ikibazo”.

Yongeye ati “Ni no kubungabunga umutungo w’umuryango, kuko buriya iyo urwaye nta bwishingizi ufite, amafaranga bitwara ni menshi cyane kuko serivisi z’ubuzima zirahenda, iyo utari mu bwishingizi biba bishobora kugushyira mu bukene biturutse ku burwayi. Ni yo mpamvu dushishikariza abaturage gutanga mituweli, cyane ko ari uburyo Leta yashyizeho kugira ngo abaturage boroherwe na serivisi zo kwivuza”.

Mu zindi ngingo zizaganirwaho, harimo ukwirinda ibiza, kwimakaza umuco w’isuku, gukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene, banibutswe na gahunda y’umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru uzizihizwa ku ya 03 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka