Menya ibihano bihabwa utwaye ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya Alukolu mu maraso
Inteko rusange umutwe w’Abadepite tariki 9 Nzeri 2025, yatoye umushinga w’itegeko ry’ikoreshwa ry’umuhanda ukubiyemo n’ibihano bihabwa umushoferi watwaye ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya Alukolu mu maraso.

Iri tegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda hagamijwe kurinda impanuka ziterwa n’ubuteshuke, uburangare cyangwa ibikorwa bigenderewe, birimo iyubahirizwa ry’amahame agenga ikoreshwa ry’umuhanda n’imicungire y’umutekano wo mu muhanda; imyigishirize yo gutwara ibinyabiziga, itangwa ry’ibizamini n’iry’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga; isuzuma ry’ibinyabiziga; ibyaha n’ibihano byerekeranye no kutubahiriza amategeko yerekeranye n’ikoreshwa ry’umuhanda, amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi.
Ingingo ya 36 ivuga gutwara ikinyabiziga warengeje igipimo ntarengwa cya Alukolu mu maraso, aho umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya Alukolu mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200,000Frw ariko itarenze 1,000,000Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi 3 ariko kitarengeje amezi 6.
Iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; atwaye abanyeshuri; atwaye ikinyabiziga gitwara abakozi; atwaye ikinyabiziga gitwara ba mukerarugendo, atwaye ikinyabiziga gitwara imizigo irengeje toni 3.5; atwaye ikinyabiziga kitavugwa muri aka gaka agamije kwinjiza amafaranga; cyangwa atwaye ikinyabiziga kitavugwa muri aka gaka afite igipimo cy’alukolu gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100,000Frw ariko itarenze 500,000Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 15 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|